Urubyiruko rwize imyuga rwaciye ukubiri no gutega amaboko
Bamwe mu bize imyuga bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko imbere habo ari heza kuko batagitegereje ubatamika.
Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu barangije amashuri y’imyuga bakora akazi ko gutunganya imisatsi bavuga ko kugira ngo wige imyuga izaguteze imbere, bisaba kugira intego no kwigirira icyizere.

Uwimana Jeannete avuga ko yize imyuga ku kigo cya GTC Gahogo giherereye mu Mujyi wa Muhanga, akaba amaze amezi abiri arangije kwiga kandi akaba yaragize amahirwe yo guhita abona akazi.
Uwimana avuga ko abakiriya bamukunda kubera ko ibyo yize abishyira neza mu ngiro, kandi ngo ahembwa agatubutse kuko ku kiraka cy’amafaranga ibihumbi 30, ahembwaho kimwe cya kabiri cyayo.
Uwimana agira ati "Ubu ntakintu ngisaba ababyeyi ngo bantamike. Iyo nsutse ‘deredi’ z’ibihumbi 30, mfataho cumi na bitanu. Nko ku kwezi nkorera nk’ibihumbi 200frw.
Urubyiruko rureke kwitinya rwige ; niyo waba wararangije Kaminuza wakwiga umwuga."

Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa na we yemera ko kwigisha abana imyuga bitanga icyizere cy’ahazaza h’urubyiruko nk’uko abibona ku bana be.
Uyu mubyeyi avuga ko abana be bose abohereza kwiga imyuga.
Agira ati “Umwuga urawugendana aho ugiye hose, bitandukanye n’abitwaza kuzasaba akazi. Abana banjye bose mbohereza mu mashuri y’imyuga hari n’uwo mfite wiga gushushanya.”
Habihirwe Edouard uhagarariye ikigo kigisha imyuga cya GTC Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko ababyeyi batangiye guhindura imyumvire yo kohereza abana babo mu mashuri y’imyuga, kandi ko byahinduye imyitwarire y’urubyiruko.
Habihirwe agira ati “Ababyeyi batuzanire abana tubigishe gutwara imodoka, kogosha no gutunganya imisatsi ; ubundi bace ukubiri no kubirukaho babavuza indwara zatewe n’ubushomeri.”

Habihirwe avuga ko akazi ko mu biro kabaye gake kandi ko kwigisha urubyiruko imyuga bituma habaho kugabanya urwitwara nabi kubera ubushomeri, agasanga n’abatarayitabira, bagana ibigo byigisha imyuga bakiteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|
gutega amaboko uri urubyiruko ni ikosa ribi ritagomba kwihanganirwa bityo nibashake icyo bahugiraho bakure amaboko mu mifuka