Urubyiruko rw’i Huye ruri ku rugerero ruzuzuza amazu 36
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Huye ubu ruri ku rugerero ruciye ingando mu Murenge wa Gishamvu, ruzuzuza amazu 36.

Nk’uko bivugwa na Denise Mutoniwase, intore yo ku mukondo muri uru rugerero ruri kubera i Nyumba mu Murenge wa Gishamvu, ngo basanze mu byo bafasha abatuye muri uyu murenge harimo kuzuza ariya mazu 36 yubakiwe abakene baho, ariko ntiyuzuzwe neza, kuko amenshi adahomye imbere n’ubwo ateye umucanga inyuma.
Kuzuza aya mazu kandi ngo si cyo gikorwa cyonyine bazakora. Agira ati “Turateganya kuzuza amazu agera kuri 36 kandi tukayubakira n’ibikoni ndetse n’ubwiherero. Tuzubaka n’uturima tw’igikoni tugera kuri 50 kandi dukore n’ubukangurambaga ku isuku no ku mirire mibi.”
Nyuma y’ibyumweru bibiri batangiye urugerero (barutangiye ku itariki ya 12 Gicurasi), ubu bamaze guhoma amazu atandatu hamwe n’ibikoni byayo. Bamaze no kubumba amatafari 3817 yo kuzifashisha mu kubaka ubwiherero n’ibikoni.

Abatuye i Gishamvu bavuga ko bishimiye amaboko uru rubyiruko rwaje kubatiza. Joseline Kayitesi ni umwe muri bo. Avuga ko umugabo we yapfuye nta nzu amusizemo, Leta itangira kumwubakira, ariko yari itaruzura.
Kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi yagize ati “Leta yanguriye ikibanza, impa isakaro irananyubakira. Ntiyuzuye neza, ariko ku bw’amikoro makeya sinabashije kuyiyuzuriza.”
Yakomeje agira ati “Ubu noneho Imana yanzaniye aba bavandimwe. Babanje kuzuriza abandi, ariko nanjye kuwa mbere bazaza kunterera igishahuro. Bazasiga nanjye mvuye mu bukode.”
Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye ruri ku rugerero mu Murenge wa Gishamvu ni 354, harimo abakobwa 177 n’abahungu 177. Barutangiye ku itariki ya 12 Gicurasi kandi bazarusoza ku ya 22. Bazarumaramo iminsi 40.



Ohereza igitekerezo
|