Urubyiruko rurashishikarizwa umurimo kuko warurinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Umuyobozi mukuru w’Akazi Kanoze Access, Busingye Antony, yemeza ko gutsinda urugamba rwo gutwita utabiteguye ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge biva mu kuba ufite icyo ukora bityo bikakurinda gusabiriza no gushukwa n’utuntu duto.

Abayobozi bashyikirije seritifika n'imashini zidoda bamwe mu rubyiruko
Abayobozi bashyikirije seritifika n’imashini zidoda bamwe mu rubyiruko

Yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’urubyiruko rurenga 400 mu Karere ka Gatsibo ku bijyanye no kwihangira umurimo no kwiremamo icyizere gituma batisuzugura ahubwo bakagerageza amahirwe bafite.

Busingye abona ko urubyiruko rumaze kwigirira icyizere rwiteguye gukoresha imbaraga zarwo ntirutegereze gusabiriza cyangwa kumva hari abandi bagomba kubaha akazi, abibutsa ko nta kazi kagayitse kabaho mu gihe gakozwe neza.

Umuyobozi mukuru w'Akazi Kanoze Access, Busingye Antony
Umuyobozi mukuru w’Akazi Kanoze Access, Busingye Antony

Yagize ati “bamaze kwigirira icyizere, biyemeje kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye bajya muri Ejo Heza kandi barizigamira. Iyo wabonye icyo ukora nta muntu wabasha kugushuka. Umenya kuvuga yego na oya mu gihe cyabyo, mbibutsa ko nta kazi kagayitse kabaho iyo wagakoze neza kandi ukakanoza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, na we avuga ko uru rubyiruko ari urw’agaciro ku isoko ry’umurimo ko iyo ufite icyo uzi udategereza amatangazo y’umurimo ko ahubwo useruka neza ku murimo bityo n’ibishuko wakabonye bikarangira.

Yagize ati “tubitezeho guseruka neza ku isoko ry’umurimo. Iyo umuntu yagize ubumenyi, ibishuko biragabanuka, ntiwongera kuba utekereza ko hari undi uzagira icyo aguha, bivuze ko utatwara inda utateguye cyangwa se ngo wishore mu biyobyabwenge mu buryo bworoshye”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

Murekatete Shakira ni umwe mu bahuguwe wemeza ko mbere rwose yumvaga ko atishoboreye nyamara ko yumvise ko byose bishoboka, ubu akaba ari umuhamya wo gutinyuka.

Yagize ati “nasanze nta mpamvu yo kwiheba kandi mfite akazi kandi mu gihe ngahugiyeho nta muntu wanshuka namenye kwihangira umurimo maze nkura amaboko mu mifuka”.

Uru rubyiruko rurenga 400 ngo ruzaba isoko n’urumuri ku rundi rubyiruko rwibwiraga ko akazi bazagahabwa n’abandi ndetse bakazaba n’umusemburo wo guteza imbere imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka