Urubyiruko rurasabwa kwihangira imirimo ruhanga udushya

Rumwe mu rubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rurakangurura bagenzi barwo gushirika ubute bagakora ubushakashatsi ku byo abandi bakora, kugira ngo babashe kwihangira imirimo igamije udushya.

Ni ibitangazwa n’umwe muri uru rubyiruko witwa Maria Kamikazi, watangije ikigo cyitwa Angaza Ltd gitunganya ibikoresho binyuranye byo gutwaramo ibintu nk’ibikapu n’amakofi bikozwe mu bikoresho byo kwamamazaho (Banners, Pull-ups) bitagikoreshwa.

Uhereye ibumoso ni Furaha Amos wari uyoboye ikiganiro, hagati ni Maria Mayanja washinze Angaza Ltd na Robert Mwesigwa umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama nkuru y'igihugu y'urubyiruko.
Uhereye ibumoso ni Furaha Amos wari uyoboye ikiganiro, hagati ni Maria Mayanja washinze Angaza Ltd na Robert Mwesigwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko.

Icyo kigo yatangije afite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu gusa, cyashoboye gukura ku buryo kuri iki gihe ateganya ko mu minsi iza kizaba kigeze ku rwego rwiza, nk’uko yabitangarije mu kiganiro “YouthConnekt Hangout” kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama 2015.

Yagize ati“Ubushakashatsi ni ngombwa kugira ngo umenye ibyo abandi bakora bityo nawe ubashe kwihangira umurimo. Urubyiruko rugomba guhera ku bumenyi rufite rukabushyira mu bikorwa ubundi rukihangira imirimo.”

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti“Kubyaza umusaruro amahirwe agukikije mu kwihangira umurimo”, yakomeje asaba urubyiruko gutinyuka kwihangira imirimo aho guhita rutekereza kugihombo rushobora kugira.

Robert Mwesigwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC), yavuze ko urubyiruko rushobora gutangira kwikorera ruhereye ku ruhereye ku bushobozi buke rufite kuko hari abatangiye gutyoubu bageze ku bigo binini.

Mwesigwa yakomeje akangurira urubyiruko kugira umuco wo kuzigama kandi rugahuriza hamwe imbaraga, kugira ngo rubashe kwihangira imirimo bityo rutere imbere.

YouthConnekt Hangout itegurwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), UNDP, ADMA, Tigo naHeHe Labs.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza Pe? NKuko Bikura Abatu Mubujiji Bakababazima Kandi Bibakuramugesombi Urugera NKuba Umushomeri Kuva Murugomo Ndetse Nibindi Kibyo

Rutonesha yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

harabura capital naho ibyo gukora birahari.

Alias K 8 yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka