Umwana w’imyaka 10 yafashishije abandi bana miliyoni 54Frw

Umwana w’umunyamerika w’imyaka 10 witwa Ava Holtzman, yahaye inkunga umuryango ‘Ubumwe Community Center’ wita ku bana bo mu miryango ikennye n’abafite ubumuga ngo ibafashe mu mibereho yabo.

Ava yafashishije abandi bana bo mu miryango ikennye, inkunga izatuma bagira imibereho myiza
Ava yafashishije abandi bana bo mu miryango ikennye, inkunga izatuma bagira imibereho myiza

Se w’uwo mwana w’umukobwa ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Banki ya Kigali (BK Group Plc), Mac Holtzman, akaba yarigeze kuzana Ava mu Rwanda, asura ikigo cyita ku bana b’impfubyi cyo kwa Gisimba bamwakira neza, ahavana igitekerezo cyo gushaka inkunga yo gufasha abana bafite ibibazo.

Kugira ngo ibyo abigereho, Ava yashinze umuryango yise “Ava’s Jammies”, gusa ngo kubera ukuntu yakundaga imyenda myiza yo kurarana, yumvaga yayiha n’abandi bana kuko hari abo yabonye baryama batayambaye, icyakora yaje no gukusanya amafaranga yo gufasha biciye ku rubuga rwe rwa www.avasjammies.org.

Sheki y’ayo mafaranga yahawe umuryango witwa ’Ubumwe Community Center’ wo mu Bugesera itanzwe na Mac Holtzman ku wa 15 Werurwe 2019, ayishyikiriza Viateur Uwambajimana uhagarariye umuryango ‘The Point Foundation’ wo mu Bwongereza, usanzwe utera inkunga uwo muryango.

Uwambajimana yavuze ko ayo mafaranga azafasha abana badafite imibereho myiza kwiga imyuga yazabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ayo mafaranga azafasha mu guha ubushobozi urubyiruko rwiga imyuga rwo mu miryango ikennye, cyane cyane yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abafite ubumuga. Ku ikubitiro hakazabanza gufashwa 45 barimo abiga gutunganya imisatsi n’ubudozi”.

Arongera ati “Nyuma yaho hazanakirwa n’abiga ububaji, ubwubatsi n’ibindi abaturage bagaragaza ko bikenewe mu Karere ka Bugesera”.

Uwambajimana avuga kandi ko abo bana nibarangiza kwiga, bazahabwa ibikoresho bijyanye n’ibyo bize hanyuma bajye kwikorera.

Ati “Baziga mu gihe cy’umwaka umwe banawukoremo imenyerezamwuga, birangiye tubahe impamyabushobozi hanyuma tubafashe kwibumbira muri koperative. Tuzahita tunabaha ibikoresho bijyanye n’ibyo bize mu rwego rwo kubaremera noneho tubareke bajye ku isoko ry’umurimo, batangire bigire”.

Mac Holtzman yavuze ko asanzwe akunda u Rwanda kandi akanarusura ndetse ko no gufasha abana asanzwe abikora.

Ati “Binyuze muri The Point Foundation, dufasha abana bo mu miryango itishoboye kugira ngo na bo babashe kubona ibyo bakenera by’ibanze cyane cyane mu kwiga. Inkunga dutanze ni ivuye ku mukobwa wanjye, Ava, kandi ni ubufasha buzakomeza kuko umuryango wanjye ukunda u Rwanda”.

Biteganyijwe ko uwo mushinga wo gufasha abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Bugesera uzamara imyaka 10, abantu bagera ku bihumbi 35 bakazawungukiramo byinshi.

Ava yaje mu Rwanda bwa mbere muri 2009 afite amezi 18 ari bwo yasuye ikigo cyo kwa Gisimba agasanga hari abana baryama batambaye imyenda yo kurarana. Yagarutse mu Rwanda muri 2014 azanye iyo myenda ahita ayiha abana, anagumana igitekerezo cyo gukomeza kubafasha cyanabyaye iyo nkunga ya miliyoni 54Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu kuri umwana wamezi 18 amenua ate ko abandi batagira imuenda yo kurara na cg numwanditsi wibeshye mugika cya nyuma cinkuru

mimi yanditse ku itariki ya: 16-03-2019  →  Musubize

yaba uko ubufasha bwageraga kubo bugenewe abanyarwanda benshi baba barahinduye imibereho ariko kubera ibifu binini byabakira izonkunga usanga bariye cyimwe cyakabiri cyayo noneho abo yaragenewe bakabagabanya asigaye.koko mwagiyemuca inkoni zamba komuba mufite imishahara mukareka kurya ayomafranga

uuuhhh yanditse ku itariki ya: 16-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka