Umushinga SPARK MicroGrants umaze gufasha imiryango 53 kuva mu mategura bajya mu mabati

Imiryango 53 mu miryango 116 yibumbiye mu itsinda ‛Twitezimbere-Gitwe’, yo mu Mudugudu wa Gitwe, mu Kagari ka Runoga Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, irishimira iterambere yagezeho, nyuma yo kuva mu nzu zisakaje amategura ijya mu nzu z’amabati ku nkunga y’umushinga Spark MicroGrants.

Bavuga ko batakinyagirwa aho bagereye mu nzu nziza bamaze kwiyubakira, byose ngo babikesha umushinga SPARK
Bavuga ko batakinyagirwa aho bagereye mu nzu nziza bamaze kwiyubakira, byose ngo babikesha umushinga SPARK

Ni umushinga ukorana n’abaturage bo mu turere twagiye tugaragaramo ibibazo binyuranye bijyanye n’amikoro make y’abaturage, mu kubafasha kwishakamo ibisubizo by’iterambere, aho bafashwa gukora imishinga ijyanye n’amahitamo yabo nk’uko Mugwaneza Rachel, Umuhuzabikorwa mu mushinga Spark MicroGrants yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Spark MicroGrants, ni umushinga ukorana n’abaturage mu kwiteza imbere ariko uruhare rwabo rukaba ari rwo runini. Tubafasha gutegura imishinga yabo bihitiyemo, hanyuma tukabaherekeza muri iyo nzira nyuma y’igihe runaka cyagenwe, muri gahunda yacu yitwa ‛Inzira y’iterambere’ aho bifata amezi atanu kugera kuri atandatu abaturage bamaze gutegura umushinga, aho tuba twabahaye n’impuguke zo kubafasha kunoza iyo mishinga, hanyuma tukabatera inkunga ya miliyoni zisaga esheshatu nk’igishoro kibafasha gushyira umushinga bateguye mu bikorwa”.

Abo baturage bakorana n’uwo mushinga mu gihe cy’imyaka itatu, bagirwa inama banaherekezwa mu bikorwa baba batangije. Nyuma y’imyaka itatu baharirwa ububasha bwo gucunga ibikorwa byabo, ari byo bise Kubacutsa.

Abaturage 53 bamaze gusakaza inzu zabo amabati bavuye mu mategura
Abaturage 53 bamaze gusakaza inzu zabo amabati bavuye mu mategura

Mu buhamya bwa bamwe muri abo baturage bagize itsinda Twitezimbere-Gitwe, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo bwamaze guhinduka aho baviriye mu nzu zisakaje amategura ubu bakaba baramaze kugera mu nzu z’amabati.

Umukecuru witwa Nyirakimonyo Jeannette wavuye mu nzu y’amategura aho yahoraga anyagirwa yagize ati “Naranyagirwaga nkarara ndi gushongonoka, nkirirwa ndi gushongonoka, none Spark yatuzaniye umushinga. Turi kwizigamira tukaniyubakira, ubu inzu yanjye hejuru ni icyatsi, ibati ni icyatsi da! Mbayeho neza kubera Spark. Yaziye igihe”.

Akimanizanye Marie Goretti we yagize ati “Ndashaje ariko ndi kugenda ngaruka mu bukumi. Ndi mu nzu nziza itava nk’uko byahoze, nzasaza neza kubera Spark, ubu turizigamira aho tugura ibishyimbo tugahunika ku buryo nta muntu uhura n’inzara. N’ubu ibishyimbo bimaze iminsi byarabuze ku isoko ariko twe twabaga turi kurya neza tugahahira n’abandi”.

Abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gucutsa abaturage bafashwa n'umushinga Spark
Abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gucutsa abaturage bafashwa n’umushinga Spark

Uwitwa Ntamutamba Festus na we ati “Spark yankijije imvura yangwagaho buri munsi, ubu ndi mu nzu yanjye y’amabati 32, abasaza turakomeye kandi tuzakomeza twikomeze. Mu gihe nzaba napfuye bazampamba hano imbere y’inzu yanjye. Nta kibazo mfite, kunyagirwa byabaye amateka”.

Itsinda Twitezimbere-Gitwe ry’abanyamuryango 116, rigamije kuba heza kandi neza nk’uko intego yabo ibivuga, ryatangiye gukorana n’umushinga Spark MicroGrants mu Kuboza 2016.

Mu myaka itatu bamaranye n’uwo mushinga, abaturage bavuga ko batababajwe no kuba bacukijwe bakaba bahawe inshingano zo gukurikirana imitungo bamaze kugeraho. Ngo nta mpungenge bibateye kuko bahawe ubumenyi buhagije mu gucunga neza umutungo nk’uko Nsanzabera Théoneste, Perezida w’itsinda Twitezimbere-Gitwe abivuga.

Bishimiye ibikorwa by'umushinga SPARK
Bishimiye ibikorwa by’umushinga SPARK

Ati “Spark yadufashije muri byinshi, cyane cyane mu kubakirana amazu. Twari mu mazu y’amategura atajyanye n’igihe ariko ubu turi mu nzu z’amabati, tumaze kubakira imiryango 53 kandi turakomeje ku buryo bizagera kuri bose.

Ibyo tubikura mu gishoro gisaga miliyoni 6 twahawe na Spark aho twayabyaje umusaruro duhunika imyaka, ubu twayakubye kabiri kuko tumaze kugira miliyoni zisaga 12 tubara mu mitungo yacu. No mu bubiko dufite toni zisaga 9 z’ibishyimbo, ubu rero nta mpungenge dufite zo kuba baducukije, nibajye guteza imbere ahandi twe ibibazo byacu byamaze gukemuka, ubumenyi mu gucunga ibyacu barabuduhaye”.

Mugwaneza Rachel, Umuhuzabikorwa mu muryango SPARK MicroGrants
Mugwaneza Rachel, Umuhuzabikorwa mu muryango SPARK MicroGrants

Ku mikoreshereze y’inkunga batewe n’umushinga, Mugwaneza Rachel yashimiye uburyo abaturage bakoresheje neza igishoro bahawe kugeza ubwo yikubye kabiri aho bageze ku mutungo w’agaciro ka miliyoni 12 n’ibihumbi Magana abiri na bine, abasaba gusigasira iterambere bamaze kwigezaho.

Agira ati “Uyu munsi twaje kubacutsa. Mu myaka itatu tumaranye mwamaze gukura. Ni ibintu byadushimishije kuba igishoro twabahaye cyikubye kabiri, bitwereka ko inkunga yacu cyangwa umusanzu twatanze mu iterambere utapfuye ubusa ahubwo hari aho twavanye abaturage n’aho tubagejeje. Biduha imbaraga zo gukomeza kwagura ibikorwa tukajya mu yindi midugudu aho twifuza ko umuturage abaho atekanye ndetse imibereho ye ikaba yarahindutse tubigizemo uruhare. Ni ibintu twishimira. Icyo twababwira nk’uko tuba twabacukije ntitwabura kubasaba gukomeza gusigasira ibyo mwagezeho aho tuzajya tubasura tugasanga byaragutse. Mutubere ba Ambasaderi mugire abo muhindura mu midugudu tutarageramo”.

Abaturage batanze ubuhamya ku mibereho yabo
Abaturage batanze ubuhamya ku mibereho yabo

Ubuyobozi mu nzego z’imirenge uwo mushinga ukoreramo, buremeza ko na bo bagiye bibonera impinduka zifatika ku mibereho myiza y’abaturage, aho biga gukora no kwishakamo ibisubizo nk’uko Bizimana Ildephonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Murenge wa Gitovu abivuga.

Ati “Hari ibyo ubona koko byahindutse, niba umuturage akubwira ati Spark yaduhaye miliyoni esheshatu none dufite miliyoni zisaga 12, mu gihe cy’imyaka itatu, ikindi cya kabiri bakavuga bati tubitse toni icyenda z’ibishyimbo, bivuze ko abaturage bize kwizigamira, guteganyiriza ibihe bibi kandi bakabasha no gucunga imishinga yabo ari bo babigizemo uruhare. Wumvaga ko bavuga bati umukuru w’umudugudu turamushimira ko yadufashije kwishakamo ibisubizo twikorera umuhanda uza iwacu. Ubutumwa tubaha ku bikorwa bagezeho ni uko bidakwiye gusubira inyuma”.

Umushinga Spark MicroGrants ukorera mu turere dutanu ari two Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo na Gisagara aho ufite intego yo kwaguka ukagera mu turere twose tugize igihugu hagamijwe kurushaho gufasha abaturage kugera ku iterambere no kubaho batekanye.

Nyirakimonyo Jeannette yishimiye ko yavuye mu nzu isakaje amategura aho yahoraga anyagirwa
Nyirakimonyo Jeannette yishimiye ko yavuye mu nzu isakaje amategura aho yahoraga anyagirwa
Bamwe mu bagize umudugudu wa Gitwe, akagari ka Runoga umurenge wa Gitovu bishimiye urwego umushinga SPARK MicroGrants wabagejejeho
Bamwe mu bagize umudugudu wa Gitwe, akagari ka Runoga umurenge wa Gitovu bishimiye urwego umushinga SPARK MicroGrants wabagejejeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka