Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 10%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 10%, ugera kuri miliyari 6346 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5276 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Inganda zatanze 24%ku musaruro mbumbe, ariko nanone, ni zo ziyongereye ku ijanisha rinini ugereranyije n'ingenzura riheruka, 13%
Inganda zatanze 24%ku musaruro mbumbe, ariko nanone, ni zo ziyongereye ku ijanisha rinini ugereranyije n’ingenzura riheruka, 13%

Serivisi zikomeje kugira uruhare runini kuko zagize urungana na 52% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira urwa 24% naho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.

Ku bijyanye n’uburyo umusaruro mbunbe wagiye wiyongera hakurikijwe ibyiciro, usanga uw’ibikomoka ku nganda wariyongereye cyane ugereranyije n’ibindi, kuko wiyongereye ku kigero cya 13%, uw’ubuhinzi wiyongeraho 8%, mu gihe uwa Serivisi wo wiyongereyeho 7%.

Umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze y’Igihugu wiyongereyeho 39%, bigizwemo uruhare n’uw’ikawa wazamutse ku kigero cya 86%, uw’icyicaye ugabanukaho 3%, mu gihe uw’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 3%.

Mu nganda, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 20%, umusaruro w’imirimo y’ubwubatsi wiyongeraho 11%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 15%.

Uyu ahanini wiyongereye bitewe n’izamuka rya 52% ry’umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa, izamuka rya 57% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bishingiye ku mabuye, izamuka rya 21% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikomoka ku binyabutabire n’ibikoresho bya pulasitike, n’irya 22% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikomoka ku mbaho.

Mu bijyanye na Serivise, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongereyeho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongereyeho 10%, naho ubwo mu kirere bwiyongereyeho 7%.

Mu zindi serivisi, umusaruro wa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga wiyongereyeho 22%, uw’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongereyeho 11%, uw’uburezi wiyongereyeho 3%, mu gihe umusaruro wa serivisi za resitora n’amacumbi wagabanutseho 16%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, avuga ko nubwo hari ingaruka z’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwo hagati zari zitezwe ariko atari nyinshi ku buryo byashoboraga kugira ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’Igihugu.

Ati “Iyo turebye uko ubukungu bwazamutse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize n’icya gatatu cy’umwaka ushize, ubona ko ubukungu bwari bumaze gufata umuvuduko mwiza, kuko nko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize bwazamutse ku kigero cya 11.8%, icya kane 11.2%. Birumvikana ko urwego byari bimaze gufata rw’ubukungu butandukanye ari rwiza.”

Yungamo ati “Buriya iyo ubukungu burimo kuzamuka, iyo nta kintu kibubangamiye hagati aho, burakomeza bukazamuka, ariko wenda ubu turategereje mu gihembwe cya kabiri wenda ingaruka z’intambara dushobora kuzazibona, ariko natwe ntabwo twicaye, turimo turagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tutazahura na za zindi za mbere.”

Bimwe mubyo Minisitiri Murangwa avuga ko birimo gukorwa, harimo kwihutisha imishinga, korohereza abashoramari kugira ngo bakomeze gushora imari, n’ibindi bishobora gutuma izo ngaruka zitagaragara cyane.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka