Umuryango ILO wagaragaje igihombo COVID-19 yateje mu mirimo

Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization - ILO) wasohoye raporo ivuga ku murimo muri rusange ku igenzura uwo muryango wakoze muri iki gihe cya Covid-19, aho ugaragaza impungenge z’uko urwego rw’imirimo itanditse (Informal Sector) rwazahajwe bikomeye n’icyo cyorezo.

Umuyobozi mukuru wa ILO, Guy Ryder
Umuyobozi mukuru wa ILO, Guy Ryder

Iyo ni raporo ya gatatu ya ILO ikozwe kuva Coronavirus yakwaduka, ikaba yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure ku wa gatatu tariki 29 Mata 2020, ibera ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango kiri i Genève mu Busuwisi.

Iyo raporo ije ikurikira indi yari iherutse gusohoka tariki 07 Mata 2020, yerekanaga ikigereranyo cy’ingaruka COVID-19 yagize ku mirimo, aho havuyeho 6.7% ku masaha rusange y’akazi, bikerekana ko hejuru ya miliyoni 195 z’akazi gahoraho kahagaze.

Umuyobozi mukuru wa ILO, Guy Ryder, avuga ko amakuru mashya yerekana ko ingaruka z’icyo cyorezo mu rwego rw’imibereho n’ubukungu, zizagera cyane ku bakora imirimo itanditse no muri za kompanyi zikora mu nzego zirimo ibibazo bikomeye.

Ryder akomeza agira ati “Coronavirus yashyize ahagaragara intege nke n’ubusumbane biri muri sosiyete yacu. Tugomba kubaka sosiyete nziza kurushaho, ishyigikira mbere na mbere ab’intege nke”.

Yavuze ko iyo raporo ya gatatu ije izanye igereranya rishya kandi ryigiye hejuru ry’amasaha y’akazi yavuyeho, akazava kuri 6.7% yari ateganyijwe akagera ku 10.5% mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka, bingana na miliyoni 305 z’akazi gahoraho.

ILO ivuga ko ibyo byakomeje kuba bibi mu duce twose tw’ingenzi, na Amerika ikaza ku isonga. Nk’urugero, icyegeranyo kigaragaza mu gihembwe cya kabiri igihombo cya 12.4% by’amasaha y’akazi muri amerika na 11.8% i Burayi no muri Aziya yo hagati, naho ibindi bice bikaba hejuru ya 9.5%.

Urwego rw’imirimo itanditse mu gihombo

ILO ivuga ko ibona ko icyagira akamaro ari ukureba no kumenya ibirimo kuba mu rwego rw’imirimo itanditse kuko abantu 6/10 bakora ari abo muri urwo rwego kandi rukaba ari na rwo rubeshejeho imiryango myinshi.

Ryder avuga ko urwo rwego rw’abakozi rwashegeshwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Icyo tubona muri iyi raporo ni uko muri miliyari ebyiri z’abakora imirimo itanditse bo ku isi, hafi miliyari 1.6 bagize ibibazo rusange bituma batabona ubushobozi bwo kwitunga ubwabo kubera ikibazo cyatewe na Covid-19”.

ILO yerekana ko muri rusange urwego rw’imirimo itanditse rufite impuzandengo y’igihombo ku byinjira ya 60%, ibice biza imbere ni Afurika na Amerika byagize impuzandengo y’igihombo ku byinjira ya 80%, Uburayi bukagira 70% na ho Aziya yo hagati ikagira 21.6%.

Icyo kigo kivuga kandi ko kompanyi miliyoni 436 harimo izikora ubucuruzi muri rusange, izo mu nganda, izo mu by’amahoteri no mu bindi byiciro by’imirimo ibyara inyungu zahuye n’ibibazo cyane, zifite ibyago byo kuba zahagarara.

Ryder akomeza avuga ko mu gihe Covid-19 ndetse n’ibibazo by’imirimo byakomeza kwiyongera, ubushake bwo kurinda abakozi bari mu byago kurusha abandi ku isi, bwashyirwa mu byihutirwa kuri za miliyoni z’abakozi badafite icyo barimo kwinjiza, badafite ibyo kurya, badafite umutekano ndetse batanagira ahazaza.

Ati “Miliyoni za bizinesi ku isi zimerewe nabi kuko zidafite ubwizigame cyangwe uburenganzira ku nguzanyo”. Yongeraho ko uko ari ko kuri k’umurimo ku isi muri iki gihe, ngo hatagize igikorwa izo bizinezi zifashwe zazima burundu.

Kugira ngo ibyo bibazo birangire, ILO irimo gushaka ingamba zihutirwa kugira ngo abakozi na za bizinezi bifashwe, cyane cyane kompanyi nto n’izibarirwa mu bukungu butagaragazwa. Ivuga kandi ko hagomba gushyirwaho ingamba zo kuzahura ubukungu zishyigikiwe n’amategeko akomeye y’umurimo n’ibigo, kandi yita kuri gahunda z’imibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka