Umuryango AMERWA na Banki ya Kigali batangije igikorwa cyitwa ‘Zamuka mugore wa Kigarama’

Umuryango AMERWA (Association des Métis au Rwanda) ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije igikorwa cyitwa ‘Zamuka mugore wa Kigarama’ kigamije kuzamura abagore bitabira gahunda ya Ejo Heza.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho abaturage bashishikarijwe kwitabira gahunda ya Ejo Heza. Ni igikorwa kizakomereza no mu tundi tugari.

Alain Numa, umuyobozi wa AMERWA yakomeje abwira abaturage ko gahunda y’uyu muryango igamije guhuriza hamwe abagore bakajya mu matsinda bakitabira gahunda ya Ejo Heza bakabasha kwiteza imbere.

Alain Numa
Alain Numa

Uwimana Marie Claire uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu kagari ka Kigarama yashimiye Banki ya Kigali na AMERWA kuri gahunda nziza ya Ejo Heza abagore ba Kigarama bazaniwe ndetse izabafasha kwiteza imbere.

Ati "Twari dukeneye amahirwe nk’aya, tugiye kuyifashisha mu kwiteza imbere ndetse tunibumbira mu matsinda kugira ngo bizatworohere kwiteza imbere.

Alain Numa
Alain Numa

Bakomeje bavuga ko gahunda ya Ejo Heza ari igisubizo kirambye ku iterambere ry’abagore bo mu kagari ka Kigarama.

Nahayo Thacien wari uhagarariye Umuyobozi w'Umurenge wa Kigarama
Nahayo Thacien wari uhagarariye Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imishinga turayifite ariko ntagisho 0783385927 tuganire mbabwire uko bimeze hanomubyimana iwacu

Niyonkuru leontine yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka