Umuntu ntiyakwihesha agaciro agitegeye amaboko abandi - Rose Mary Mbabazi

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira ibikorwa biruteza imbere kugira ngo intego Abanyarwanda bihaye yo kwigira no kwihesha agaciro narwo ruyigire iyarwo kuko bitashoboka ko umuntu yakwihesha agaciro mu gihe agiteze amakiriro ku bandi.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, ubwo yatangirizaga mu karere ka Gisagara ukwezi kwahariwe urubyiruko mu gihugu.

Igikorwa cy’umuganda hakorwa ifumbire y’imborera, ni cyo cyatangije umuhango wo gutangiza ukwezi kw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara kuwa gatanu tariki 02/05/2014.

Igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’urubyiruko kandi cyaranzwe kandi n’ibikorwa byo kuremerana hagati y’urubyiruko bahana ibikoresho ndetse n’amatungo.

Urubyiruko rwo muri Gisagara rwamuritse ibikorwa bitandukanye rukora mu rwego rwo kwiteza imbere.
Urubyiruko rwo muri Gisagara rwamuritse ibikorwa bitandukanye rukora mu rwego rwo kwiteza imbere.

Kuri uru rubyiruko, wabaye n’umwanya wo kumurika ibikorwa binyuranye rukora rwibumbiye mu makoperative cyangwa se umuntu ku giti cye. Muri ibi bikorwa harimo iby’ikoranabuhanga, iby’ubukorikori ndetse n’iby’ubuhinzi.

Nk’uko mu nsanganyamastiko y’uyu mwaka hagarukamo amagambo « Agaciro kanjye », bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Gisagara bavuga ko n’ubwo mu nzira yo kwigira no kwihesha agaciro bihangira imirimo hakirimo imbogamizi nyinshi, ngo bashishikariye gukora ngo kandi nta murimo basuzugura bityo bagaha urugero abandi.

Nyirabenda Jeanne umwe muri uru rubyiruko ati «akenshi tugira ibibazo iyo tugiye nko gushaka inguzanyo muri banki bakadusaba ingwate kandi ntazo, ariko ntibitubuza gukomeza gushakisha, akazi kose tukagakora, ubufundi, ubuyede ntacyo dusubiza inyuma kandi biradufasha».

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, watangije ku mugaragaro uku kwezi kwahariwe urubyiruko, arasaba urubyiruko guharanira kwiteza imbere kuko kwihesha agaciro rusabwa rutabigeraho mu gihe rugitegeye amaboko abandi.

Rose Mary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga ni we watangije ukwezi k'urubyiruko.
Rose Mary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ni we watangije ukwezi k’urubyiruko.

Ati « Umuntu ntashobora kwihesha agaciro agisabiriza, agiteze amaboko akimuhana, iyo rero umuntu akoze akigira yihesha agaciro akanagahesha igihugu cye, ibi nibyo dusaba urubyiruko rw’abanyarwanda ».

Uwingabiye Donatille, umuyobozi wungirije mu karere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko kwiteza imbere bazabafasha guhanga imirimo mishya.

Mu bikorwa uru rubyiruko ruteganya muri uku kwezi harimo kushinga koperative y’urubyiruko muri buri kagari, gufasha abatishoboye no kwiga ikoranabuhanga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka