Umujyi wa Kigali watangiye guhana abazunguzayi n’ababaguraho ibintu
Umujyi wa Kigali watangiye guhana abazunguzayi(ababunza ibicuruzwa ku mihanda) ndetse n’umuntu wese ufashwe abigura.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 18 Mutarama 2016, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Patricia Muhongerwa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Guhera kuri iyi tariki, umuzunguzayi wese ufatirwa ku muhanda agurisha ibintu hamwe n’ufatwa abigura, bombi baracibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10,000RWf buri wese bakanamburwa ibyo bicuruzwa.
Muhongerwa yagize ati"Ntabwo umuntu yajya mu muhanda rimwe kabiri ngo agaragare nk’unaniranye oya!
Uyu ni umwimerere w’u Rwanda tugomba kunoza umutekano, guhera ku mipaka y’igihugu kugera ku kurinda umuntu ufite ikaramu mu ntoki".

Uyu muyobozi avuga ko gufata abazunguzayi bonyine byatindije gahunda bari bihaye, yo kuba baciye burundu ababunza ibicuruzwa mu gihe cy’amezi atandatu ashize.
yavuze kandi ko n’ubwo atakwirengagiza ko ubukene buhari ariko ko uburyo bwo kubuvamo atari ukwigomeka kuri Leta.
Abazunguzayi basaga 6,000 bari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ngo bamaze kubakirwa amasoko 12.
Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko abacuruza serivisi z’itumanaho nabo bari mu rwego rw’abazunguzayi.
Ku rundi ruhande abagura ibintu ku bazunguzayi bavuga ko bizabagora gukurikiza iyi gahunda, bitewe n’uko mu masoko biba bihenze, nk’uko Niyonsaba abivuga.
Ati”Ibintu mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali birahenze cyane, udafite amafaranga ibihumbi 10 ntiwabona ipantaro”.

Abazunguzayi n’ababaguraho ibintu bavuga kandi ko atari buri wese uzajya abona amafaranga ibihumbi icumi y’ihazabu agiye kuzajya acibwa abazunguzayi n’ababagurira.
Umujyi wa Kigali usobanura ko umuntu utazajya abona ayo mafaranga ako kanya, azajya atanga umwirondoro we wose, kugira ngo inzego zibishinzwe zikomeze kumwishyuza nyuma yaho.
Ohereza igitekerezo
|
BIRAKWIYE RWOSE! BARIBATE ! AKAVUYO???
ESE KOKO IKIBAZO CY’INGUTU UMUJYI WA KIGARI UFITE NI UKUBA UMUNYA RWANDA YASHAKI SHA IMIBEREHO AHE REYE KU BUSHOBO ZI AFITE? NI UKO UMUNTU AGURA ICYO AKENEYE N’ AMAFARANGA YE. IBINDI BYOSE BYA RARANGIYE NI ICYO UMUYOBOZI WO KU RWEGO NKA RURIYA YAHAMAGARIRA ITANGAZAMAKURU? NKUKO PEREZIDA WACU MU BUSHI SHOZI BWE YARE NGANUYE ABANYO NZI BAKAVA MU BUSHOMERI NAGIRE ICYO AFASHA ABANTU BE.
UMUYOBOZI WESE UJE MUMUGI AVUGA KO AKURAMO ABAZUNGUZAYI AKAHABASIGA NIBA KUBACAMO, BYABANANIYE BABAREKE. NAHO UMUGUZI AGURE IBYASHAKA AHO ABIBONYE NTABWO ASHINZWE, GUTEGEKA AHA CURURIZWA ,