Umujyi wa Kigali: Imihanda iri kwagurwa izuzura bitarenze Nyakanga

Umujyi wa Kigali urizeza abari basanzwe bakoresha imihanda iri kwagurwa muri uwo mujyi ko bitarenze Nyakanga 2017 izaba yuzuye yongeye gukoreshwa.

Umuhanda uva mu Mujyi-Nyabugogo- Gatsata biteganijwe ko uzarangira gukorwa bitarenze Nyakanga 2017
Umuhanda uva mu Mujyi-Nyabugogo- Gatsata biteganijwe ko uzarangira gukorwa bitarenze Nyakanga 2017

Iyo mihanda yagurwa ni, uwa Rond Point(mu Mujyi)–Gatsata na Rwandex- Prince House (Remera). Iragurwa mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka muri iyo mihanda.

N’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iyo mihanda izaba yuzuye muri Nyakanga 2017, Sosiyete y’Abashinwa yitwa “China Road” ikora iyo mihanda, itangaza ko itazarangirira rimwe.

Gu Tengfer, uhagarariye iyubakwa ry’iyo mihanda avuga ko umuhanda wa Rond Point(mu Mujyi)–Gatsata wo abona uzarangira kubakwa mu gihe cyateganijwe ariko ngo uwa Rwandex-Prince House ushobora kuzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Agira ati “Umuhanda Rwandex-Prince House ndabona uzatinda kubera ibindi bikorwa birimo (amatiyo y’amazi, insinga z’amashanyarazi n’imiyoboro ya ‘fibre optique’) bidakurwa ahagomba kwagurirwa umuhanda.”

Akomeza agaragaza kandi ko, hakiri akazi katoroshye ko gusenya inyubako zikiri mu nzira izanyuzwamo imihanda, kubaka inkuta z’amabuye no gutinda ibitaka hamwe na hamwe.

Rangira Bruno, ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali avuga ko batazategereza ko umuhanda ‘Rwandex-Prince House’ usozwa mu mpera za 2017.

Agira ati “Ndabamara impungenge kuko dukorana na ba nyiri imiyoboro y’amazi, umuriro na ‘fibre optique’, ku buryo mu kwezi kwa karindwi iyo mihanda yombi izaba yarangiye gukorwa.”

Umuhanda Rwandex-Prince House watangiye gutera impungenge ko ushobora kurangira gukorwa nyuma y'igihe cyateganijwe
Umuhanda Rwandex-Prince House watangiye gutera impungenge ko ushobora kurangira gukorwa nyuma y’igihe cyateganijwe

China Road yagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, yo gushyira kaburimbo mu mihanda icyenda ireshya n’ibirometero 54, guhera muri Gashyantare 2017 kugeza mu Kwakira 2019.

Ayo masezerano ateganya ko iyo mihanda izuzura itwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika, abarirwa muri miliyari 63RWf.

Imihanda icyenda izubakwa ni uva kuri Rond Point(mu Mujyi)–Gatsata, Rwandex- Prince House, Konogo-Rwandex, Kimihurura-mu Myembe-Convention Center.

Hari n’ undi uva i Nyamirambo-Rebero(Kicukiro)-Nyanza, Nyamirambo-Cyumbati-Gikondo, Kimisange-Gikondo, Kagugu-Batsinda Nyacyonga na Down Town (mu Mujyi)-Yamaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

N’ubwo byatinda gato mbona ntacyo bitwaye. icyangombwa ni uko ibiteganyijwe kugerwaho bizagerwaho

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Kuvuga ko izarangira muri Nyakanga ni ikinyoma kiruta icya Semuhanuka!!

Rwema yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ejo nari Good Year (Godiyari) mbaza abashinwa igihe umuhanda uzarangirara bambwira mu kwa cyenda gutangira! Ariko urebye akazi karimo uzanageza kuri pasika 2018 utararangira. inkuta z’amabuye zihari ubwazo kereka Imana yonyine!

- yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka