Umuhorandekazi utuye muri Save yoroje imiryango 22 amatungo magufi

Umuhorandekazi witwa Roosje Sprangers ukora mu kigo cy’amashuri cya TTC Save na mugenzi we witwa Judith bashyikirije imiryango 22 itishoboye yo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara ihene mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.

Izo hene 22 zahawe imiryango 22, tariki 06/04/2013, zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450. Roosje yadutangarije ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona hari abantu yanyuragaho agiye muri TTC Save aho akora, bakamutangira mu nzira bamusaba.

Nyuma yagiye abakurikirana arabamenya neza, ngo asanga koko bakennye, maze abona kubaha ikintu bakoresha kikarangira ako kanya ntacyo yaba akoze, maze yandikira umuryango w’iwabo mu Buhorandi babyumvise bagira impuwe zo kugira icyo bafasha abo bantu.

Bakusanyije inkunga yo kubafasha bayiha Judith arayizana abagurira ayo matungo. Abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akagari ka Gatoki, bahisemo umushinga wo kubaha ihene kuko yororoka vuba kandi ikaba itagora mu kuyigaburira.

Iyi miryango 22 yashimye ubufasha yahawe.
Iyi miryango 22 yashimye ubufasha yahawe.

Yakomeje avuga ko izi hene abona zizabafasha byinshi birimo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kugura utundi tuntu bakenera mu ngo iwabo mu gihe cyose bazaba bazitayeho zikororoka bakagurisha ibyana byazo. Abahawe ihene bazazifata neza nizibyara icyana kimwe bagihe undi muturage uzaba ugaragara ko akennye cyane muri ako gace.

Hakizmana Anathole utuye mu kagari ka Gatoki, umudugudu wa Nyarugano akaba umwe mu borojwe, yemeza ko ihene yahawe izamugirira akamaro kuko ngo nta rindi tungo yagiraga bigatuma ahora akennye cyane kuko atakoraga ku ifaranga.

Ngo iyi hene ahawe nibyara azajya agurisha abana bayo yikenure kandi ngo n’aho ahinga azahafumbira ashobore kubona umusaruro utubutse.

Ku kibazo cy’abaturage bahabwa amatungo yo kubateza imbere ariko bakayagurisha bakinywera inzoga bakaguma uko bari bari, ubuyobozi bw’akagari buvuga ko buzagumya gukora ubugenzuzi bakagira inama abaturage kugira ngo bazashobore kuzibyaza umusaruro.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

Koroza umuturage bihindura ubuzima bwe ndetse n’ubw’abaturanyi be,kuko ziriya hene zizabafasha gufumbira ibyo bahinga bivemo umusaruro ugaragara,basagurire amasoko,barihire abana amashuri ndetse bashake ibindi bikorwa bibunganira.

akimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Nibyiza rwose gufasha abatishoboye ariko bajye bashishoza barebe abo bafasha niba babikwiye koko kuko ndahamya ko hari abakene bari hasi yabo ngabo bafashijwe nkuwo mugabo Anatole koko akwiye Ihene? afite igare yirirwa arangurizaho inzoga aho kwa gatoki,uwo ubanza wambaye bote yitwa MAHANGA ni umuzamu wa ba frere st Gabriel kdi amazeyo imyaka myinshi,uwo mu maman bakurikiranye se we? mujye mufasha abashaka gufasha ko mubereka abakwiye gufashwa,SAVE nimureke gusabiriza mukore muve mu tubari twa nyirantare

kakaki yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka