Umuhanda uva mu Mujyi-Nyabugogo watangiye gushyirwamo kaburimbo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko umuhanda uva mu mujyi ugana Nyabugogo watangiye gushyirwamo kaburimbo, ukazatangira gukoreshwa n’ibinyabiziga bidatinze.

Nyuma y’amezi umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo uri kwagurwa, watangiye gushyirwamo kaburimbo mu minsi mike ishize.
Nk’uko bigaragara ku mafoto ari ku rubuga rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali, imashini zishyiramo kaburimbo ziri mu kazi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Imirimo y’ibanze y’umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo iteganyijwe kurangira mu cyumweru gitaha (kizatangira ku itariki 03 Nyakanga 2017) kandi uzahita utangira gukoreshwa n’ibinyabiziga.”
Preliminary works on City centre-Nyabugogo road are expected to be completed next week and it will be opened to traffic #Kigali #Rwanda pic.twitter.com/PFL7RWI5Cq
— City of Kigali (@CityofKigali) June 27, 2017
Umujyi wa Kigali wizeza abari basanzwe bakoresha imihanda iri kwagurwa muri uwo mujyi ko bitarenze Nyakanga 2017 izaba yuzuye yongeye gukoreshwa.
Iyo mihanda yagurwa ni, uwa Rond Point(mu Mujyi)–Gatsata na Rwandex- Prince House (Remera). Iragurwa mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka muri iyo mihanda.

Sosiyete y’Abashinwa yitwa “China Road” yagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, yo gushyira kaburimbo mu mihanda icyenda ireshya n’ibirometero 54, guhera muri Gashyantare 2017 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Ayo masezerano ateganya ko iyo mihanda izuzura itwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika, abarirwa muri Miliyari 63RWf.


Ohereza igitekerezo
|
Utora Neza Ugatwarwa Neza, Ukaba Heza.
Kagame Oyeeeee.....!!!!
kugira ubuyobozi bwiza nicyo bisobanura ibikorwa birivugira urubyiruko mbaraga zigihugu dushyigikire abayobozi bacu turinda ibyagezweho nibigomejwe gukorwa Kigali ubu nimahanga kubera ubwiza ifite numujyi ukomeye bayobozi Imana igomeze ibashyigikire muribyose
Kugira ubuyobozi bwiza nicyo bimara Kigali imaze kuba umujyi ukomeye kdi wuzuyemo umutekano mureke dukomeze twubake urwatubyaye dushyigikira intore nkuru Muzehe kuko ibikorwa urwanda rugezeho birivugira
Rwanda rwacu dukunda komeza uterembere, songa mbere, Prezida Paul Kagame aturangaje imbere.
Mbega byizaa. Iki ni igitego ku Bayobozi bacu dukunda bo mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge!!!!
Reka tuzakore umunsi mukuru wo kwibohora, tuzatore Umuyoboi wacu w’ikirenga tugendera mu mihanda myiza, dutuye ahafite isuku. Erega bose bazaza kutwigiraho?
Kugira ngo birusheho kuba byiza, nibabwire abaturiye uriya muhanda Ropuwe Nyabugogo basige amarangi ku nzu zabo, bubake ingo nziza bavaneho biriya bibati tubona, nibwo isuku izaba nziza kuko umuhanda mwiza ukikijwe n’ingo zitazitiye neza n’amazu adasinze amarangi, nta suku yaba iriho.
Ibi bikirwa biragaragaza ubushobozi igibugu gifite. Imihigo irakomeje
ABASHINWA kweli barakora.Aka kanya barawurangije?Ikibazo nuko batemera imana.Ntabwo bazi ko abantu bose batazi imana,abatayemera n’abakora ibyo itubuza bose batazaba mu bwami bw’imana.Bible ivuga ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge.Tujye dukora,ariko dushake n’imana.Tubanze twige Bible kugirango tumenye neza icyo imana idusaba,hanyuma tugikore.Wivuga ngo "siniba,sindoga,etc..."Ibyo ntabwo bihagije.Hali ibintu byinshi imana igusaba utazi kubera ko wanga kwiga Bible,ukibera mu byisi gusa.
Ariko iyo Bobiliya yanditswe n’abantu biyise intumwa uyihs akahe gaciro? Indangagaciro z’abakurambere baci urazizi? Mujye mureka kuba intago
ndwa.
Naho umujyi wa Kigali uracyeye pe
Kigali irikugenda iba ubuki rwose... ibikorwa remezo hirya hino