Umuganda, inyunganizi ku ngengo y’imari y’igihugu

Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro. Umuganda ugamije kandi guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no gutuma abantu bashobora gusabana. Umuganda ntabwo washyiriweho gusa ibikorwa by’iterambere n’ubukungu, ahubwo wanashyiriweho kunga abanyarwanda no kubabibamo umubano mwiza w’ubworoherane n’amahoro.

Kimwe n’indi myaka yashize uyu mwaka wa 2010-2011 wakozwemo ibikorwa binyuranye by’umuganda mu gihugu hose birimo guhanga imihanda y’imigenderano, gutinda amateme, kubaka amazu y’abatishoboye, kubaka amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9YBE), kubaka ubwiherero, kubaka ibigega byo guhunikamo imyaka, gucukura imyobo yo guteramo ibiti, gutera ibiti, kubaka ibiro by’Utugari, gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi. Ibikorwa byose byakozwe bikaba byarahawe agaciro kangana na 7,347,720,172 y’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bigaragara muri rapport yashyizwe ahagaragara na MINALOC ku italiki ya mbere Nzeli 2011.

N’ubwo ibikorwa byakozwe bifite agaciro kanini mu gihugu hose ariko ntibyabujije ko hakorwa ibarura rigamije kumenya ubwitabire bwa buri ntara. Muri iyi raporo baragaragaza ko umujyi wa Kigali hamwe n’intara y’uburengerazuba ziri ku mwanya wa nyuma n’ubwitabire bungana na 73/100, akaba ari nazo zifite ubwitabire buri hasi ugereranyije n’izindi ntara mu gihe intara y’amajyaruguru iri ku mwanya wa mbere n’ubwitabire bwa 90/100, igakurikirwa n’intara y’amajyepfo ifite 80/100 naho intara y’uburasirazuba ikaza ku mwanya wa gatatu n’ubwitabire bungana na 78/100. Aha intara zititwaye neza zikaba zisabwa kwikubita agashyi.

Nyuma yo kumenya ubwitabire uko buhagaze mu gihugu hose, barebye intara yakoze ibikorwa bifite agaciro kanini maze intara y’iburasirazuba iza ku isonga n’ibikorwa bifite agaciro kangana na 2,570,364,243 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma n’ibikorwa bifite agaciro kangana na 730,170,722 z’amanyarwanda. Aha kugira ngo agaciro k’ibikorwa by’umuganda karusheho kuzamuka, abakoze iyi raporo berekanye ko hari ibintu by’ingenzi bitatu bigomba kwitabwaho ari byo ubwitabire bw’abaturage, umurava wa buri wese witabiriye, igenamigambi rinoze kandi risesengura neza ibikorwa by’ingenzi bifitiye abaturage n’igihugu muri rusange akamaro.

Si ibyo gusa ariko byakozwe kuko mu mpera z’ukwezi kwa werurwe 2011, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangije amarushanwa y’ibikorwa by’umuganda ku nshuro ya kabiri, akaba yarashyiriweho kugirango atere imbaraga n’ubushake abaturage barusheho gukunda no kwitabira ibikorwa by’umuganda ari benshi binyuze mu muco wo guhiga no guhanga udushya.

Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero, intara y’uburengerazuba akaba ari wo waje ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu ubikesha urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe n’abaturage bakabasha kwivana mu icuraburindi. Ku mwanya wa kabiri haje umurenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe,intara y’amajyepfo wahinze inanasi ku buso bungana na ha6, bikazabafasha kwikura mu bukene. Ku mwanya wa gatatu hari umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, intara y’amajyaruguru, aho abaturage bawutuyemo bubatse amazu 36 y’abahejwe inyuma n’amateka mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere batura heza.

Uretse ibikorwa byakozwe mu muganda rusange kandi iyi raporo irerekana ibindi byakozwe n’ingabo na Polisi mu cyumweru cya “Army week” na “Police week n’ibindi byakozwe n’Abanyarwanda banyuranye bari mu nzego zitandukanye. Hari kandi n’ibyakorewe mu mahanga aho babaga bari mu butumwa mu rwego rwo kumenyekanisha umuco mwiza Igihugu cyacu gifite. Aha twavuga ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru ya Darfur ahitwa El-Fasher aho batangizaga umuganda wa buri kwezi bafatanyije n’ingabo z’ibindi Bihugu ziri muri ubwo butumwa.

Nyuma y’umuganda hagendaga habaho ibiganiro bitandukanye, bigamije gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta hamwe no kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa batanga umusanzu wabo mu rwego rwo kwiyubakira igihugu cyane ko nta cyagerwaho batabigizemo uruhare.

Anne NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka