Umudugudu wakusanije miliyoni 2Frw bigurira cana rumwe na matera

Abatuye umudugudu wa Kabahushi mu Murenge wa Murama akarere ka Ngoma, wakusanije miliyoni 2Frw bigurira matera n’amashyiga agezweho ya cana rumwe.

Ibikoresho biguriye ni matera 43 n’amashyiga ya rondereza, binyuze mu musanzu batangaga wa 500Frw mu kimina cya buri cyumweru.

Hatanzwe matera n'imbuza zigeweho za Cana umwe.
Hatanzwe matera n’imbuza zigeweho za Cana umwe.

Mukankusi Perusi, umwe muri aba baturage avuga ko babonye ko ibicanwa bigenda bibura kandi bibatwara umwanya munini bajya kubishaka, bahitamo kwigurira Imbabura zitamara inkwi, kugira ngo umwanya batakazaga bahora bajya gushaka inkwi bawukoreshe mu bindi.

Agira ati “Mu kimina cyacu dukusanya amafaranga dutanga buri cyumweru yamara kugwira tukagena icyo twayakoresha dukurikije igikenewe cyane.Twahisemo izi cana rumwe na matera ngo dukemure ikibazo cy’inkwi ndetse naho kuryama.”

Kugira ngo babigereho vuba bidatwaye igihe kirekire, aba baturage begereye SACCO ya Murama, ibaguriza amafaranga bazishyura mu mezi umunani.

Izi mbabura hamwe n'ikibika ubushyuhe cyazo bita runonko ngo bibasha kuzigama 80% by'ibicanwa.
Izi mbabura hamwe n’ikibika ubushyuhe cyazo bita runonko ngo bibasha kuzigama 80% by’ibicanwa.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabahushi Majyambere Viateur, avuga ko ashima cyane abatuye umudugudu we kubera ko bashyira hamwe mu iterambere ryabo, bahuza ibitekerezo bahuriye mu mugoroba w’ababyeyi.

Ati “Ibi byose tubitekerereza mu mugoroba w’ababyeyi.Twahisemo kugura aya mashyiga kuko twabonaga ibicanwa bigenda bibura,tukabona hari igihe abaturage bakototera n’amashyamba ya leta bakayonona.

Muri wa mugoroba w’ababyeyi twemeje ko twagura Imbabura ndetse tukanasasira abasigaye batarabona matera.”

Buhiga Josue umuyobozi w’uyu murenge, avuga ko uyu mudugudu ari intangarugero kuko bufite ubuyobozi bwiza n’abaturage bumva, kuko bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha gushyira hamwe.

Izi mbabura hamwe n'ikibika ubushyuhe cyazo bita runonko ngo bibasha kuzigama 80% by'ibicanwa.
Izi mbabura hamwe n’ikibika ubushyuhe cyazo bita runonko ngo bibasha kuzigama 80% by’ibicanwa.

Ati “Ibi byose ni ubuyobozi bwiza bw’uyu mudugudu.Kugura aya mashyiga bigiye gufasha mu kubungabunga ibidukikije batangiriza amashyamba.”

Imbabura bahawe imwe ifite agaciro k’ibihumbi18, ibasha kuzigama 80% by’inkwi umuntu yakoresha mu mashyiga asanzwe.

Izo mateka nazo nizo bahawe ku mafaranga bikusanyirije
Izo mateka nazo nizo bahawe ku mafaranga bikusanyirije

Gahunda yo kwibumbira mu bimina byo guca nyakatsi mu buriri yagiye ifasha ingo nyinshi mu kubasha kuryama heza, aho hari aho wasangaga bazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru bikageza aho bigurira matera.

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse!
Twagirango mudufashe muduhe nomero zaho bagurisha ziriya mbabura kuko natwe twazishaga ariko twabuze number.

Murakoze!

Rudasingwa Alexis yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

ibi byerekane ubutore bw’aba baturage bakomeje kwerekana ko ahari ubushake ubushobozi buhataha

Perine yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

bakozeneza cyane kuko bajyiye gusoza umwaka neza bamaganye nyakatsi kuburiri kdi babaye zimwe munyangamugayo zitaye kubidukikije kubera izocana rumwe.

Nyanga yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka