Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo bwatangiye kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuye ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kurushaho gusangira amakuru no kunoza imikoranire kugira ngo umuturage n’igihugu birusheho kugera ku iterambere.
Kuri uyu wa kane tariki 3/6/2015, Guverineri w’intara y’amajyepfo aherekejwe n’ikipe yaturutse ku ntara, basuye ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubuzima, uburezi n’ibindi bikorwa bitandukanye abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe batera inkunga.

Mu kiganiro na Kigali Today, Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari, yatangaje ko impamvu nyamukuru basuye ibikorwa ari ukugira ngo buri mpande zombi zungurane ibitekerezo.
Yagize ati “Twaje gusura ibikorwa ariko hagamijwe, kugira ngo turebe ibikorwa bishobora kuzigirwaho, kugira ngo turebe ko abantu bashobora kunoza imikorere, tukaba rero tuzahurira hamwe tugasangira tukerena ubwiza bw’ibikorwa n’uburambe bwabyo n’ibyanozwa.

Abagenerwa bikorwa nabo bagize uruhare kugira ngo batubwire, nabo batubwire uko babyumva uko babibona, birumvikana hari aho twasanze ari byiza kurushaho, ariko hari n’inama twatanze, hari n’abo twasanze bakwiye kongererwa ubushobozi.”
Lambert Sebareze uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe, yatangaje ko haba hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo imikoranire igende neza.

Ati “Kugira ngo iterambere rigerweho ni uko umugenerwabikorwa, umuterankunga n’inzego z’ubuyobozi bakora mu bufatanye bigahera mu igenamigambi, mu ishyirwamubikorwa ndetse no mu ikurikiranwa ty’ibikorwa.”
Ikigo nderabuzima cya Kibilizi mu murenge wa Kibilizi ni kimwe mu bikorwa byasuwe, abaturage bakaba bagaraje ibyinshimo ku nkunga batewe ko kubakirwa na world vision, nk’uko Dative kamariza umujyanama w’ubuzima kuri iki kigo yabidusobanuriye.
Ati “Ababyeyi bacu babyariraga mu nzira, no mu ngo ariko, ubu ngubu kuko ari hafi tubageza ku kigo nderabuzima bitworoheye.”
Abaturage muri rusange bakaba bashima inkunga baterwa zo kwiteza imbere kandi bagaragaza uruhare rwabo mu gusigasira ibyo bikora ngo bizarambe.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|