Ubuyapani bugiye gushora imari mu bikorera bo mu Rwanda

Leta y’Ubuyapani, iratangaza ko igiye gukanguurira abikorera bo mu gihugu cyabo kuza gushora imari mu rugaga rw’abikorera bo mu Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe na perezida w’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’ubuyapani (JICA) Prof. Akihiko Tanaka, ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu taliki 09/01/2015.

Tanaka yatangarije Kigali Today ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruje nyuma y’ubutumire bwa Perezida Kagame mu myaka ibiri ishize, ngo akaba yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere.

Perezida Kagame na Prof. Akihiko Tanaka uyobora ikigo cy'iterambere mpuzamahanga cy'ubuyapani (JICA).
Perezida Kagame na Prof. Akihiko Tanaka uyobora ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’ubuyapani (JICA).

Yagize ati: “Nashimishijwe n’intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, bityo nkaba nsanga ari amahirwe menshi ku bashoramari bacu kuba baza gukorera muri iki gihugu cyiza cyane. Igihugu cyanjye kigiye gutera inkunga abikorera bo mu Rwanda, nkuko Perezida Kagame yabidusabye.”

Ikigo JICA kimaze iminsi itari mike gikorera mu Rwanda, aho gitera inkunga imishinga itandukanye nko mu burezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ubuhinzi ndetse n’ibikorwa remezo, ndetse no gukwirakwiza amazi meza hirya no hino mu gihugu.

Uyu muyobozi wa JICA kandi yavuze ko bimwe mu bizaranga uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda, azanataha ikiraro gihuza ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, giherereye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba (Rusumo one stop border post).

Perezida Kagame aganira n'umuyobozi wa JICA hamwe n'abari bamuherekeje.
Perezida Kagame aganira n’umuyobozi wa JICA hamwe n’abari bamuherekeje.

Ibikorwa byo kubaka iki kiraro byatewe inkunga na Leta y’ubuyapani, aho cyatwaye akayabo ka miliyoni 30 z’Amadorali y’Amerika.

Ambassaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Dr. Charles Muligande, yatangarije abanyamakuru ko ibihugu byombi bifitanye umubano usesuye, kuva mu myaka irenga 50 ishize.

“Ubuyapani n’igihugu kibanye n’u Rwanda neza mu gihe kirenga imyaka 50. Ibi bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bamaze kuduteramo inkunga, kandi n’ibindi byinshi bikaba bigikomeza.”

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n'umuyobozi wa JICA byitabiriwe na Minisitiri Mushikiwabo hamwe na Ambasaderi Charles Murigande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’umuyobozi wa JICA byitabiriwe na Minisitiri Mushikiwabo hamwe na Ambasaderi Charles Murigande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani.

Ambassaderi Dr Muligande kandi yavuze ko muri bimwe by’ingenzi Perezida Kagame yasabye Leta y’Ubuyapani, harimo kwagura ibikorwa bateramo inkunga mu Rwanda, bikarenga imipaka bikagera no muri Africa.

“Bimwe mubyo baganiriyeho na Perezida Kagame, harimo ubufatanye mu kwihutisha umuhanda wa gali ya moshi uzava muri Kenya, ugaca muri Uganda ukagera mu Rwanda.”

Mbere yo gutorerwa kuyobora JICA asimbuye Prof. Sadako Ogata, Prof. Tanaka yabaye umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Tokyo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu ni byiza cyane kandi ubuyapani ni gihugu kimaze gutera imbere cyane mu bintu byinshi cyane

anick yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka