Uburasirazuba: Uturere dutanu tumaze amasaha arenga 24 tutagira amashanyarazi

Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe two mu Ntara y’Uburasirazuba tumaze amasaha arenga 24 tutabona amashanyarazi.

Amashanyarazi yabuze mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cya tariki 07 Gicurasi 2015 kandi kugeza saa kumi n’igice z’igicamunsi cya tariki 08 Gicurasi 2015 ubwo twateguraga iyi nkuru yari ataraboneka muri utwo turere twose.

Uwitwa Sadi ukora akazi ko gusudira mu Mujyi wa Kayonza avuga ko kubura amashanyarazi byabateye igihombo gikomeye.

Uretse abasudira n’abakora indi myuga y’ubukorikori, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi ngo cyanagize ingaruka ku bacuruzi, cyane cyane abafite za alimantasiyo [alimentation] mu mijyi inyuranye y’utwo turere, by’umwihariko abacuruza ibintu bikenera gukonjeshwa ngo bitangirika.

Vuguziga Esther ucururiza i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo yagize ati “Ubu amata yatubanye ikibazo rwose tekereza na we kuva ejo nta muriro dufite, ubwo se urumva igihombo cyabura? Twabibonye gutyo nk’uko nawe ubibona ntituzi impamvu yabiteye”.

Abaturage bo muri utu turere bavuga ko batazi impamvu y’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihe kingana gutya.

Abakora imyuga ikenera amashanyarazi bagize igihombo kubera ibura ryayo.
Abakora imyuga ikenera amashanyarazi bagize igihombo kubera ibura ryayo.

Ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Turere twa Rwamagana na Kayonza buvuga ko icyo kibazo cyatewe n’imashini yagize ikibazo kuri poste ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri utwo turere, Nzeyimana Bertin avuga ko iyo mashini iri gukorwa, agatanga icyizere ko amashanyarazi ashobora kongera kuboneka kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2015.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntago bimaze amasaha24 ararenga kuko nambere yaho wazaga amasaha ya nonjuror igihe gito mugihe cy’iminsi 3 ibikoresho byacu byarangiritse bitewe nigenda nigaruka bitunguranye ubu tugiye gutangira kujya kubikoresha bishobora gukira cg ntibikire byose ni igihombo kuko bizakira dutanze amafr nibidakira tugure ibindi byose bisaba amafaranga atateganyijwe kandi ubwo imisoro turabarirwa. ese ubwo ako si akarengane?

komeza yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Muzatubarize icyaba cyarabaye mukarere ka KAYONZA gituma tugeza n’uyu munsi tariki ya 08/05/2014 batarahemba abarimu , umushahara w’ukwezi gushize kwa Mata.

Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ubwo bazi ko bigenda bite? Reg nitabare abarwayi

ruka yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

umuriro nu ikibazo rwose REG irananiwe nitange imihoho.Muhanga ho ntitukirirwa tuvuga twarumiwe, igihombo twaracyakiriye.Ko bitwaje iyo mashini se, ubu ko turi mu kizima na hano imashini zapfuye ra, barangiza ngo nimuze mushore imari mu rwanda, hakiri ibibazo byumuriro biteye iseseme!! Ese bagiye batanga amatangazo mu gihe hari ikibazo nkuko wasac ibikora mu isaranganya ryamazi? Yewe REG we, uraducumuza gusa nta kindi.

ndabirambiwe yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka