Ubumuga bwo kutabona ntibwamubujije kwihangira umwuga umutunze

Musabyimana Patricie ufite ubumuga bwo kutabona yihangiye umurimo wo kuboha imipira y’imbeho kandi ngo biramutunze n’umuryango we.

Musabyimana aboha imipira yifashishije imashini
Musabyimana aboha imipira yifashishije imashini

Uyu mubyeyi atunze umuryango w’abantu batandatu, ariko ntiwapfa kubikeka umubonye agenda yitwaje inkoni y’umweru imuyobora.

Avuga ko abasha kubona ibitunze umuryango ndetse akanabonera buri wese ibindi akenera, akabikesha umwuga we wo kuboha.

Uyu mwuga ngo yawize abifashijwemo n’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) mu myaka itanu ishize.

Imyenda aboha nta tandukaniro iba ifite n’indi ibohwa abantu basanzwe. Aboha yifashishije imashini, akabikora neza ku buryo utashishoje wagira ngo araboha areba, ngo bikaba bimushimisha kuko bituma adasaba.

Musabyimana aboha imipira y'amoko atandukanye, akinjiza amafaranga
Musabyimana aboha imipira y’amoko atandukanye, akinjiza amafaranga

Musabyimana ukora ku giti cye, avuga ko iyo yabonye ikiraka ashobora kuboha imipira nk’ibiri ku munsi.

Agira ati “Iyo byagenze neza nkabona ikiraka cy’imipira y’abanyeshuri nshobora kuboha imipira ibiri ku munsi nkayirangiza naho ari iy’abantu bakuru mboha umwe ku munsi. Gusa hari ubwo bimbana byinshi ngaha akazi abandi bakamfasha nkabahemba, nanjye nkagira icyo ninjiza.”

Arongera ati “Mperutse kubona ikiraka cyo kuboha imipira 80 y’abana, nakuyemo ibihumbi 240Frw, icyo kiba ari ikiraka cyazamura umuntu”.

Nubwo bafite ubumuga bwo kutabona bajya inama iyo hari igikeneye gukorwa
Nubwo bafite ubumuga bwo kutabona bajya inama iyo hari igikeneye gukorwa

Uyu mubyeyi kandi avuga ko nubwo ibiraka bitaboneka buri gihe, ariko nibura yibarira ko yinjiza ibihumbi 60Frw ku kwezi amufasha mu buzima bwa buri munsi.

Imbogamizi akunze guhura na yo ngo ni iy’uko hari abantu batamwizera ngo bamuhe ibiraka byo kubabohera bumva ko atabibakorera neza bigatuma atabona akazi buri gihe.

Musabyimana agira icyo yisabira abandi bagore badafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abandi bantu muri rusange.

Ati “Ndasaba abagore badafite ubumuga bwo kutabona kutwemerera kujya mu makoperative yabo tugafatanya kwiteza imbere kuko natwe dushoboye. Turasaba kandi abashaka kubohesha imipira myinshi kutugirira ikizere kuko turi abakozi bityo bakaduha akazi kandi nntituzabatenguha.”

Kanimba ukuriye RUB avuga umugore utabona bitamubuza kuba umugore ubereye u Rwanda
Kanimba ukuriye RUB avuga umugore utabona bitamubuza kuba umugore ubereye u Rwanda

Umuyobozi wa RUB, Kanimba Donathile na we utabona, avuga ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba umugore ubereye u Rwanda.

Ati “Umugore utabona ntibimubuza kuba umugore, ntibituma atakaza agaciro ke kuko na we ari Nyampinga akaba umugore ubereye u Rwanda. Ikibyemeza ni uko muri twebwe harimo abagore baboha, abavumvu, abahinga bakeza n’ibindi, bagatunga imiryango yabo nk’abandi.”

Abagore batabona bagaragaza ibyo bashoboye mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, uba ku ya 8 Werurwe ya buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaaah! imana ninziza yo yaturemye kira muntu izi uko azabaho.

Aime yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka