Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8,6%

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku buryo mu mwaka wa 2018 bwiyongereyeho 8.6%.

Umusaruro w'ubuhinzi wabaye mwiza mu gihembwe cya 2 n'icya 3 muri 2018 wagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu
Umusaruro w’ubuhinzi wabaye mwiza mu gihembwe cya 2 n’icya 3 muri 2018 wagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Mu gihembwe cya mbere bwazamutseho 10.4%, igihembwe cya kabiri buzamuka ku kigero cya 6.8%, naho mu gihembwe cya gatatu buzamukaho 7.7%. Mu gihembwe cya kane, ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 9.6%.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko bateganyaga ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7.2%, ariko iyo mibare ikaba yariyongereye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubuhinzi, inganda na serivisi zatanzwe.

Yagize ati “Ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya gatandatu ku ijana(6%), inganda zizamuka ku kigero cya 10% naho serivisi zatanzwe ziyongeraho 9%”.

Minisiteri y’Imari yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7.8% na 8% mu mwaka wa 2019 na 2020. Iyi minisiteri kandi yatangaje ko hari abakozi b’Ikigega cy’imari cy’Isi (FMI) bari mu Rwanda, bagira uruhare mu kureba uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamuka.

Ibikorwa by’ubwikorezi byagize uruhare mu kuzamura amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi kuko yiyogereyeho 16% mu gihe ingendo zo mu kirere zabigizemo uruhare kuko ziyongereyeho 36%.

Serivisi z’ubucuruzi zazamutseho 14%, serivisi zitangwa n’amahoteri na Resitora zizamukaho 11%, mu gihe serivisi zerekeranye n’iby’amafaranga zazamutseho 12%, ikoranabuhanga rizamukaho 14%, naho serivisi zijyanye n’imiyoborere zizamukaho 27%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyivuga ko kuzamuka k’ubukungu mu buhinzi byatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye mwiza mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu cy’ihinga mu mwaka ushize wa 2018.

Ni mu gihe umusaruro ukomoka ku bworozi wo wazamutseho 14%, ariko ibyoherezwa mu mahanga bigabanukaho 4%.

Ukuzamuka mu bukungu kwa 12 % mu bijyanye n’inganda kwaturutse ku mirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 20% mu gihe ibikoresho byakozwe n’inganda byo byazamutseho 13%.

Muri rusange muri 2018 umusaruro mbumbe w’igihugu warazamutse ugera kuri miliyari 8,189 Frw (bingana na 8,6%) ukaba warazamutse uvuye kuri miliyari 7,600Frw zari zabonetse muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka