Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho mu bibazo by’imbere no hanze y’Igihugu
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ubukungu b’Igihugu bwakomeje kuzamuka muri uyu mwaka wa 2024 kubera ihindagurika rito ry’ibiciro ryagumye hagati ya 2-8%, ndetse no kuba igipimo cy’inyungu fatizo kitarahindutse nyuma y’uko cyagiye kigabanywa kuva mu mwaka ushize wa 2023.
BNR ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu guhangana n’impinduka z’imbere mu Gihugu hamwe n’izo ku rwego mpuzamahanga.
Raporo y’Akanama ka BNR gashinzwe Politiki y’Ifaranga, ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9.8% mu bihembwe bibiri bya mbere by’uyu mwaka wa 2024, kandi ko bwitezweho kuzamuka kurushaho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.
Muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda ngo bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 8.3% muri uyu mwaka wa 2024.
Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 13.5% ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibisanzwe bizanira u Rwanda amadevize birimo ikawa, amabuye y’agaciro n’icyayi, bikajyana n’uko ibiciro by’ibi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga na byo byazamutse.
Muri rusange, ibyoherezwa hanze byazamutse ku gipimo cya 4% mu mezi make ashize nubwo na none ngo habayeho kwiyongera kurushijeho kw’ibitumizwa hanze y’Igihugu byageze ku rugero rwa 6%.
Nubwo mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2024, ibyoherezwa hanze byazamutse kurusha ibyatumijweyo, muri rusange ibi bicuruzwa bigurwa mu mahanga ngo bikomeje guteza icyuho(igihombo) mu bucuruzi, kigera kuri 5.7% ugereranyije n’ibyoherezwa mu mahanga.
Ibi ngo bigaterwa ahanini no kuba u Rwanda rutarabasha kwihaza muri byinshi byakumira itumizwa ry’ibintu mu mahanga, ubigereranyije n’ibyoherezwayo, aho mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024 ikinyuranyo(igihombo) mu bucuruzi cyageze kuri 8.3%.
Iki gihombo ngo ni cyo gishobora gutsikamira amasoko y’ivunjisha, bikaba ari byo byatumye ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro ku rugero rwa 8.39% mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka, ndetse byitezwe ko iki gipimo kizagera kuri 9.4% mu mwaka wose, nubwo kizaguma munsi y’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2023.
Ibiciro byo byakomeje kuguma ku rugero rwemewe na BNR ruri hagati ya 2-8%, kuva mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2023 bikaba bigeze ku gipimo cya 4.1% munsi y’aho byari bigeze mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka.
Muri rusange ibiciro by’ibiribwa byo byaragabanutse ariko habaho izamuka ry’ibiciro by’ibicanwa ugereranyije n’uko byari hasi mu mwaka ushize.
BNR igaragaza ko ibiciro muri rusange byitezweho kuzamuka ku rugero rwa 4.6% muri uyu mwaka, kandi ko biteganyijwe kuzamuka kugera kuri 5.8% mu mwaka utaha wa 2025, hashingiwe ku miterere y’ikirere irimo gutuma habaho umusaruro muke w’ubuhinzi.
Ibi ariko ngo bishobora guhinduka mu gihe habaho ibibazo bitunguranye, haba mu gihugu imbere cyangwa hanze.
Intambara y’u Burusiya kuri Ukraine ngo ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, kimwe n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
BNR yagumishijeho inyungu fatizo ya 6.5% kugira ngo ikomeze kuringaniza ibiciro
Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga kavuga ko urwego rw’imari mu Rwanda rukomeje kutajegajega hashingiwe ku mutungo shingiro w’ibigo by’imari wazamutse ku gipimo cya 23.1% mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka.
Uku kwiyonera kw’imari shingiro kukanahuzwa n’igipimo cy’umusaruro mbumbe w’Igihugu(GDP), na cyo ngo cyazamutse mu buryo bugaragara.
Ikigero cy’igishoro amabanki afite (Capital Adequacy Ratio, CAR) kugira ngo ashobore guhangana n’ibibazo bitunguranye, kiri kuri 21.2%. Ni urugero ruri hejuru ya 15% rusabwa na Banki Nkuru y’Igihugu, kuko ngo bigaragaza ko ibyo bigo bifite ubushobozi buhagije bwo gutanga inguzanyo ku bazikeneye.
BNR ivuga ko ibigo by’imari bito, ubwiteganyirize kimwe n’Urwego rw’Ubwishingizi, na byo bikomeje gutera imbere.
Imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda, ariko ngo iracyakeneye kureberwa mu buryo bwagutse, hashingiwe ku bibazo biri mu bukungu bw’Isi kuva ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 hamwe n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, nk’uko ikinyamakuru KT Press cyabisesenguye.
Mu gihe za banki nkuru z’ibihugu ku rwego rw’Isi zikomeje gusubiza ibintu ku murongo zigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ubukungu bw’Isi buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.2% muri uyu mwaka hamwe n’utaha.
Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ho ubukungu buteganyijwe kwiyongeraho 3.6% muri uyu mwaka, hamwe na 4.2% mu mwaka utaha.
Igabanuka ry’ibiciro ryabayeho muri uyu mwaka wa 2024, harimo n’iby’ibikomoka kuri peteroli, rizakomeza kubaho hashingiwe ku kugabanya ingano y’ibisabwa hamwe no kuba ibihugu bicuruza peterori (OPEC) byariyemeje kongera umusaruro.
Ku rwego mpuzamahanga, byitezwe ko ibiciro bizagabanuka ku gipimo cya 5.8% muri uyu mwaka, ndetse no mu wutaha bikazajya hasi ku gipimo cya 4.3%.
Icyakora muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibiciro ngo bizakomeza kuba hejuru ku rugero rwa 18.1% muri uyu mwaka, no kuri 12.3% mu mwaka utaha, bitewe cyane cyane n’ibibazo by’ubukungu muri bimwe mu bihugu bikomeye kuri uyu mugabane, birimo Angola, Nigeria, Ghana na Ethiopia.
Ohereza igitekerezo
|
Bwaba bwihagazeho se ifaranga ryarwo rikarushaho guta agaciro n’ubukene burushaho kunuma!!!
Bwaba bwihagazeho se ifaranga ryarwo rikarushaho guta agaciro n’ubukene burushaho kunuma!!!