Ubukungu buramutse buzamukaho 10% ubushomeri bwaba amateka

Inama ya 17 y’Umushyikirano yagaragaje ko ubukungu bwagiye buzamuka ku rugero rwa 8% mu myaka 18 ishize, buramutse buzamutse ku rugero rwa 10% ubushomeri bwacika mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko muri iyi myaka ishize y’icyerekezo 2020 hagaragaye iterambere ry’ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubuhahirane n’amahanga, uburinganire ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ariko mu bintu bitatu by’ingenzi byagezweho harimo icy’ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 8% buri mwaka.

Uyu ni umusaruro ukomeye ugereranyije n’uwo ibindi bihugu ku isi bibona, kuko u Rwanda rwaje mu bihugu bitanu byazamutse cyane muri iyi myaka ishize, aho n’umusaruro mbumbe wikubye kane”.

Dr. Ndagijimana avuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kuko ngo muri 2005 abagera kuri 60% bari munsi y’umurongo w’ubukene, baza kugabanuka muri 2015 basigara ari 38%.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana

Avuga kandi ko impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe babyara zagabanutse cyane, hashyizweho ubwishingizi bw’indwara ku bantu bose, hongerwa n’umubare w’ibitaro, ndetse icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda cyavuye ku myaka 59 kigera kuri 67.

Uburezi bw’ibanze hamwe no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro byongereye umubare w’abiga ayisumbuye kuko wikubye inshuro 19, naho abiga muri kaminuza bakaba barikubye inshuro 20, ariko ngo haracyakenewe ireme ry’uburezi.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko amashanyarazi ku baturage yavuye kuri 2% mu mwaka wa 2000, ubu akaba amaze guhabwa abaturage 52%.

Yakomeje asobanura ko mu myaka 18 ishize ingengo y’imari yikubye inshuro 16, aho yavuye kuri miliyari 174 ikaba igeze kuri miliyari 2,876, kandi amafaranga menshi ari ava mu gihugu imbere, inkunga y’amahanga ikaba igenda igabanuka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Murangwa Yussuf, ashimangira ko kuri ubu u Rwanda ari urwa kabiri muri Afurika mu kuzamuka k’ubukungu nyuma ya Ethiopia, mu myaka 18 ishize.

Avuga ko habayeho kwiyongera kw’inganda, serivisi cyane cyane iz’amahoteli, iz’uburezi, iz’ubuvuzi n’ibigo by’imari, ibi byose hamwe n’ibindi bikaba bitanga imirimo 160,000 ku mwaka idashingiye ku buhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yussuf
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yussuf

Murangwa ati “Hari urubyiruko hafi 200,000 bajya ku isoko ry’umurimo buri mwaka, bivuze ko hari abangana n’ibihumbi 40 batabona akazi. Ibi bikaba byakemurwa n’uko ubukungu bw’igihugu bwazamuka ku rugero rwa 10%”.

Umuyobozi wa NISR yasobanuye ko ibiribwa birimo guhenda muri iki gihe bitewe n’uko umusaruro wari warabonetse mu kwezi kwa Nyakanga 2019 umaze kugabanuka, ariko ko n’ubwiyongere bw’abaturage hamwe n’ibijyanwa mu mahanga bituma ibiribwa biba bike mu gihugu.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamazi hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, bizeza ko ubushomeri buzakemurwa no kongera inganda na serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyo bwazamuka 200% ubushomeri ntaho bwajya....

Umugwaneza Jeanne yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka