U Rwanda rwahawe miliyari 36.3 RwF yo kuvugurura ubuhinzi
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigega mpuzamahanga cy’u Bwongereza (DFID), bagiranye amasezerano y’imyaka ine y’inkunga ingana n’amapawundi miliyoni 34 (£) ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 36.3, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuwutunganya no kunoza icuruzwa ryawo.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015, u Bwongereza buratanga amapawundi miliyoni 10.7(£), utaha miliyoni 9.4(£), naho umwaka ukurikiyeho buzatange miliyoni 7.2 (£) hakazaheruka gutangwa miliyoni 7(£), nk’uko Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yasobanuye iby’amasezerano ateganya.
Yakomeje yizeza ko inkunga izazamura ubukungu bw’igihugu, igahesha imirimo benshi mu bagize uruhererekane rwo guteza imbere ubuhinzi, inganda n’ubucuruzi; ku buryo ngo nta gushidikanya ko umubare w’abakene uzakomeza kugabanuka.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka itanu ya gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS1) yo kuva 2008-2012, abaturage barenga miliyoni imwe bavuye mu bukene bukabije, ahanini ngo iterambere ry’ubuhinzi ari ryo ribigizemo uruhare.
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Géraldine Mukeshimana witabiriye isinywa ry’amasezerano, yashimangiye ko: “Aya mafaranga azafasha muri gahunda yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere iyamamazabuhinzi n’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, guhesha agaciro umusaruro mu rwego rwo kuwucuruza neza, ndetse no kongera ubushobozi bw’inzego”.
Ba Ministiri bombi bavuze ko Leta ikeneye no kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubuhinzi, nko kuhira imirima, gushaka inyongeramusaruro, gukora imihanda ivana umusaruro mu mirima no kubaka inganda n’amasoko.

Uretse gufasha muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi yiswe PSTA, u Bwongereza busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, imishinga yo gukura abaturage mu bukene, kunganira ikigega cyo kurengera ibidukikije (FONERWA) n’urwego rushinzwe imari, ndetse n’imishinga y’ubucuruzi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).
Umuyobozi wa DFID mu Rwanda, Mme Laure Beaufils yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza kunganira ubuhinzi mu Rwanda, bitewe n’uko ari isoko y’ubukungu ku bantu benshi kandi ko bitanga icyizere cyo kunoza imirire.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane kuba iyi nkunga yashowe mu buhinzi. bizadufasha kuzamura ubuhinzi cyane umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga kandi ibi birerekana ko ubwongereza dukorana neza