U Rwanda rwahagaritse umubano w’ubutwererane n’u Bubiligi
Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane Igihugu gisanzwe gifitanye n’u Bubiligi.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bubiligi bugaragaje ko bushyigikiye leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu kubangamira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rufitanye n’ibigo by’imari n’imiryango mpuzamahanga.
Itangazo MINAFFET yashyize ahagaragara kuwa Kabiri 18 Gashyantare 2025 riragira riti “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira y’ubuhuza yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Inama ya EAC-SADC kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwo bwakomeje gukorana na RDC mu kubangamira u Rwanda ngo rubure inkunga zo gushyigikira iterambere harimo n’iz’imiryango mpuzamahanga."
Itangazo rikomeza rigira riti “u Bubiligi bwafashe icyemezo cya politike bufata uruhande muri icyo kibazo, kandi ni uburenganzira bwabwo, ariko gufata iterambere ukarivanga na politike ni ibintu ubwabyo bitemewe. Nta gihugu na kimwe cyo mu karere cyagombye kubangamirwa mu bikorwa byacyo by’iterambere, kugira ngo gishyirweho igitutu cya politike."
U Rwanda rwavuze ko ibyemezo byo gufatirwa ibihano by’uruhurirane nta bundi buryo byafatwamo usibye kuba ari ukwivanga kw’amahanga kudafite ishingiro, bikaba bica intege inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika kandi bikaba bishobora kudindiza inzira yo kugera ku mahoro. Bene ibyo byemezo ntacyo byagiye bigeraho no mu bihe byashize, ahubwo usanga birushaho kuzambya ibintu no gutuma bihora bikururuka.
Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ko imyifatire y’u Bubiligi muri iki kibazio igaragaza ko nta musingi ukomeye ugihari w’ubufatanye mu iterambere hamwe n’u Rwanda.
Itangazo rigira riti "Ni yo mpamvu u Rwanda ruhagaritse gahunda y’ubutwererane ya 2024-2029 rwari rufitanye n’u Bubiligi."
Iyi gahunda yari irimo miliyoni 95 z’ama euros (140,505,000,000FRW) hakaba hari hamaze gukoreshwa miliyoni 15 z’ama euros.
Itangazo rikomeze rigira riti “U Rwanda ntiruzigera rwemera na rimwe gushyirwaho ibikangisho cyangwa guhakirizwa ku bintu bishobora kubangamira umutekano warwo. Intego yacu nyamukuru ni ukugira imipaka itekanye no guhosha burundu politike z’ubuhezanguni bushingiye ku moko bukomeje kuyogoza akarere kacu."
U Rwanda rwavuze ko rukeneye amahoro n’igisubizo kirambye, kuko nta muntu wagombye gukomeza kwihanganira ayo makimbirane yabaye urudaca ari nako akomeza gukwirakwira kubera ko guverinoma ya RDC n’Umuryango Mpuzamahanga bimaze imyaka byarananiwe gusohoza inshingano zo kurengera uburenganzira bw’abahutazwa, no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR w’abakoze Jenoside wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.
Iri tangazo rero risoza ryibutsa ko ubufatanye mu iterambere bugomba gushingira ku kubahana.
"U Rwanda rukora uko rushoboye rugakoresha neza inkunga ruhabwa, kandi ibyo nta mufatanyabikorwa n’umwe wigeze ubishidikanyaho. Gusigasira ubwo bwubahane no gushyigikira byimazeyo ubuhuza bwa UA/EAC/SADC ni iby’ingenzi cyane muri ibi bihe bitoroheye akarere kacu."
Agaruka ku cyemezo cy’u Rwanda, Umvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda yagize ati: "Hari ibyemezo byafashwe cyangwa se amatangazo yakozwe n’Umuryango wua Afurika Yunze Ubumwe, SADC na EAC iyo miryango ihuriye hamwe igerageza kureba ukuntu icyo kibazo cyakemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro na dipolomasi."
Yakomeje avuga ko hari ibindi bihugu usanga aho gushyigikira ibyo byemezo, bica inyuma bijya gusaba ko u Rwanda rukomatanyirizwa ku mfashanyo cyangwa mu mibanire rufitanye n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Ati: "Ibyo ni ibintu byakozwe biranamenyekana u Rwanda rugenda rubimenya, rugenda rubyihanganira [.....] Ntiwaba rero uvuga ngo ufitanye amasezerano y’ubutwererane n’Igihugu runaka ngo nurangiza uce ruhinganyuma ujye kubasabira ko abandi bayahagarika kubera ibibazo bya politike."
Alain Mukuralinda yavuze ko ibibazo by’iterambere bitari bikwiye kuvangwa n’ibibazo bya politike cyangwa se ngo bigirwe ibikangisho.
Yavuze ko ibyo byose ari byo u Rwanda rwahereyeho ruvuga ko izo mbaraga u Bubiligi buri gukoresha mu gushaka ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga, bigaragaza ko nta bufatanye mu bijyanye n’iterambere bugikenewe hagati y’impande zombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|