U Rwanda rwagabanyije imisoro ku isukari n’umuceri

Ingengo y’imari ya 2017/2018 iragaragaramo ko Leta izagabanya imisoro yajyaga isoresha ku isukari, umuceri n’ingano biva mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri Claver Gatete ubwo yajyaga gutangariza Abanyarwanda ingengo y'imari y'umwaka wa 2017/2018
Minisitiri Claver Gatete ubwo yajyaga gutangariza Abanyarwanda ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018

Bigaragarira mu ngengo y’imari ingana na miliyari ibihumbi 2094RWf na miliyoni 910RWf, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Gatete Claver yagejeje ku Banyarwanda mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa kane tariki ya 08 Kamena 2017.

Isukari yasoreshwaga 100% z’amafaranga yabaga yaguzwe, ubu izajya isoreshwa 25%, umuceri wasoreshwaga 75% usoreshwe 45% naho ingano zakurirweho imisoro yose mu gihe zasoreshwaga 35%.

Ibi bishobora kuzatuma abacuruza ibyo biribwa nabo bagabanya igiciro kuko batazajya babitangaho imisoro nk’iyo batangaga mu mwaka wa 2016/17 uri kurangira.

Minisitiri Gatete yavuze kandi ko amafaranga yagenewe urwego rw’ubuhinzi angana na miliyari 110RWf na miliyoni 500RWf azakoreshwa cyane cyane mu guteza imbere ubuhinzi bw’indabyo n’imboga n’ubworozi bugamije gutanga inyama nyinshi.

Byose kandi bizashakirwa amasoko mu gihugu imbere no mu mahanga. Bikaba bivuze ko abahinzi-borozi bazaba babifite ku bwinshi bazagerwaho n’ayo mafaranga.

Muri rusange, ingengo y’imari y’u Rwanda yazamutseho miliyari 140RWf, iva kuri miliyari 1954.2 zakoreshejwe mu 2016/17 igera kuri miliyari 2094.9 ziteganirijwe 2017/18.

Abadepite bemeje ingengo y'imari y'umwaka wa 2017/2018
Abadepite bemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018

U Rwanda rurateganya ko agera kuri 66% y’aya mafaranga yose azatangwa n’abatuye imbere mu gihugu.

Inkunga u Rwanda rutegereje ku mahanga ingana na 17% naho 27% akazaturuka mu nguzanyo.

Kubera ibikorwa by’amatora n’imishahara y’abakozi bashya bazabona akazi ka leta mu mwaka wa 2018, bizatuma amafaranga menshi arenga kimwe cya kabiri (54%) akoreshwa mu bikorwa bisanzwe, bitarimo imishinga y’iterambere.

Ibikorwa bindi bizajyamo amafaranga mu Rwanda mu mwaka wa 2017/18 birimo kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byagenewe agera kuri miliyari 52.9RWf.

Hiyongeraho ingufu zitanga amashanyarazi zagenewe miliyari 84RWf, gutwara abantu n’ibintu byagenewe miliyari 248.5RWf, gukwirakwiza amazi meza byagenewe miliyari 30.4RWf, ubuvuzi no kwirinda indwara byagenewe miliyari 193.6RWf naho uburezi buzatwara angana na miliyari 248.5RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ubwo 25kg z’umuceli bigeze kuli angahe numuceli mutubwire pe

Rusa yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Mbere yo gusohora inkuru byaba byiza mugiye muyisubiramo mukagabanya amakosa. Urugero uteranije azava imbere 66% ukongeraho inkunga n’inguzanyo mwaba mwibeshye, kdi amakuru siko yabivuze! Nimukosore

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Ooooh! Thanks Rwanda Reuven authority nicyo kiranga iterambere nibindi bizagerwahogo ubushake nibwo bushobozi.

john yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

gahunda simbi but kuki ingengo yimari izibanda kubuhinzi bwimboga ninyama? mwasanze ibizava mumahanga gusa bizatunga abanyaRwanda Bose?
murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Leta y’u RWANDA izi ubwenge. Bakoze ibintu byiza cyane. Gusa ku muceri sinzi uwo mu RWANDA ko uzongera ku gurwa. Ubwo byubuze yo muri TANZANIA iraje itumenagure, kigori ibyayo birangire.
Umugati wo babishatse bamanura. Niba muri EGYPTI nabo babarwa mu karere kacu, ubwo ingano zaho zizahenduka. Bivuze ko AZAMU yagombye kumanura I FARINI, maze umugati nawo ukamanuka.
Madivani nawe ku i SUKARI agomba kugabanya naho ubundi iyo muri ZAMBIA, UGANDA (uretse ko nayo ari MADHIVANI) ziramukubita hasi.

g yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

amabati na cement byo biratekerezwaho iki?

iyamuremye innocent yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Kuki amavuta (ubuto)yo batayakatuye?

Dodos yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Birashimishije kuba hagabanyijwe imisoro ku bintu nkenerwa buri munsi bizadufasha cyane nk’abaturage.

Muhinzi yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka