U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyoni 40 z’amadolari zo kongera amashanyarazi
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yasinyanye na Banki Nyafurika (AfDB) amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu kubaka umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 119.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 07/02/2014 avuga ko uyu muriro numara kuboneka uzazamura umuriro wari uri kuri 17% ukagera ku kigero cya 70% by’abacanirwa, nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambo, Amb. Claver Gatete yabitangaje.
Yagize ati "Umuriro nuba mwinshi bizagabanya ikibazo cy’ubushomeri, wongere akazi mu buhinzi unagire uruhare mu guteza imbere inganda. Uzanagabanya ibiciro by’umuriro."

Negatu Makonnen, uhagarariye AfDB mu Rwanda, yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu kwihuta mu iterambere inarufashe mu mpinduka ziganisha mu bukungu. Ati "Iyi nkunga izafasha igihugu mu kongera ingufu ziva ku mazi bitume umuriro wiyongera."
Uru rugomero rwa Rusumo rugiye kubakwa ruzaba ruhuriweho n’ibihugu bya Tanzania, u Rwanda n’u Burundi. Rutegerejweho gutanga megawatts zigera kuri 80 z’umuriro zizagabanywa mu buryo bungana muri ibi bihugu bitatu.
AfDB isanzwe itera inkunga imishinga igera kuri 23 ikoresha amafaranga agera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tueizera ko iterambere noneho rigiye kwiyongera kubera iyi nkunga. bravo ku bayobozi bacu bahora badushakira