U Rwanda ruritegura kwinjira mu ruhando rw’ibihugu bikize

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwinjira mu muryango w’ibihugu byateye imbere ku isi (OECD), kuko rwatangiye kwegeranya ibyangombwa byo gusaba kuba umunyamuryango.

U Rwanda rurifuza kubona ibendera ryarwo rizamurwa muri OECD
U Rwanda rurifuza kubona ibendera ryarwo rizamurwa muri OECD

Abavandimwe babiri b’Abanya-Isiraheli ni bo batangije kampanye yo gusabira u Rwanda kwinjira muri uwo muryango, kandi bakaba bizeye ko nta kabuza ruzemererwa nk’uko no mu myaka umunani ishize babisabiye Isiraheli nabwo ikemererwa.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yemeje ko u Rwanda rurimo kwegeranya ibyangombwa bikenewe mbere yo gusaba.

Ati “Ubu hagezweho kugenzura no kwegeranya amakuru ndetse n’indi myiteguro itandukanye, hazahita hakurikiraho gutanga ubusabe. Andi makuru tuzakomeza kuyabamenyesha.”

Abo bagabo bari ku isonga ryo kwifuza ko u Rwanda rwinjira muri OECD, ni General Yehuda Weinstein wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Isiraheli na Ron Prosor wigeze kuba Ambasaderi wa Isiraheli mu Muryango w’Abibumbye.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Weinstein yabwiye itangazamakuru ryo muri Isiraheli ko u Rwanda rufite ibintu byinshi byatuma rwemererwa kwinjira muri uwo muryango. Muri byo harimo ngo kuba rwarabashije kubaka ubukungu bwihuta cyane ku isi nyuma y’imyaka 20 gusa ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugenzi we Prosor, we yemeza ko kwinjira muri uwo muryango byasaba u Rwanda gukorana imbaraga kugira ngo rubashe guhagarara rwemye mu ruhando mpuzamahanga.

Akemeza ko ari inyungu z’uwo muryango kugira ikindi gihugu giteye imbere ndetse no ku Rwanda ubwarwo. Yavuze ko kandi u Rwanda rwabera ikiraro ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo na byo biwinjiremo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi babyita kwipasa muremure no kwisumbukuruza

olivier king yanditse ku itariki ya: 2-09-2018  →  Musubize

Ese wumva ikinyarwanda Cg upfa kuvuga gusa utabanje gusoma neza?

Nonese iyo bavuze ibihugu byateye imbere baba bavuze ibihugu bikize? Cg ntuzi gutandukanya guterimbere no gukira? banza ubaze neza aho ibyo bitandukanira nibwo uribumenye impamvu uRwanda rugomba kujya muri uwomuryango

Ruta yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Yego Ruta we.. iterambere se no gukira bitandukaniye he?ubona muri ibyo byose u rwanda ruhangaze hehe?uduhe ingero zifatika atari bya bindi byo kwikirigita ugaseka ?ndumva wadusemurira mu kinya anglais kuko ikinyarwanda cyo turacyumva.wabyumvise?

burya se yanditse ku itariki ya: 9-09-2018  →  Musubize

This is a "wishful thinking"!!! Rwanda se irusha gukira South Africa,Morocco,Uganda,Kenya,Egypt,etc...ku buryo aricyo gihugu cy’Afrika cyajya muli OECD,cyikicarana na Usa,China,UK,France,etc...?
Always "ITEKINIKA".Kuzamura Etages no kugura indege Airbus 330 ku nguzanyo zizishyurwa mu myaka mirongo,sibyo bitugira Abakire.Ni bangahe mu Rwanda bafite amasharanyarazi,amazi?
Ni bangahe bataburara?Icyo nemera,nuko mu Rwanda hari ba Billionaires bacye,bakura ubukire muli Corruption.Bameze nka ex-minister Nsekalije Aloys wo kubwa Kinani wakoresheje umunsi mukuru ko yujuje "one billion RWF",nyamara yarahembwaga 50 000 RWF ku kwezi.Bene abo nibo basakuza ngo "igihugu kirakize",nyamara bene wabo hafi ya bose barara ubusa.

Gisagara yanditse ku itariki ya: 31-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka