U Rwanda ruracyafite intege nke mu miturire ijyanye n’icyerekezo

Mu biganiro by’iminsi ibiri bihuje impuguke za Minisiteri y’ibikorwaremezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’uturere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu baganira kuri gahunda yo kunoza imiturire mu Rwanda, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zo kudakoresha ibishushanyo mbonera mu miturire.

Muri ibi biganiro birimo kubera mu karere ka Rubavu, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, Mutamba Esther, yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo ku miturire kuko ubu rugeze kuri 17% mu gihe mu cyerekezo 2020 bigomba kuba biri kuri 35%, bikazagerwaho ari uko abashinzwe imiturire bitaye mu gushyira mu bikorwa ibiri ku bishushanyo mbonera byateguwe.

Mutamba avuga ko imiturire itameze neza kuko hejuru ya 80% ikiri akajagari bikagorana gukwirakwiza ibikorwa remezo, kuko Leta ibishyiramo amafaranga menshi kubera abaturage batuye batatanye kandi byagombye koroha abaturage batuye begeranye.

Kubera imiturire itanoze no kugorana gukwirakwiza ibikorwa remezo n’ibibazo by’amanegeka ngo hagomba kunozwa igenamigambi ry’imiturire bikava ku kamenyero ko kubaka igenamigambi rigakorwa nyuma ahubwo hakabanza gukorwa igenemigambi rishyirwa mu bikorwa ndetse hagashingira ku byateguwe.

Mutamba Esther umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda.
Mutamba Esther umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda.

Cyakora ngo ikibazo cy’imiturire mu minsi iri imbere gishobora kujya mu buryo mu gihe abayobozi bashinzwe imiturire mu turere bazajya bifashisha ibishushanyo mbonera byakozwe kuko bigaragaza ahagomba gutuzwa, ahashyirwa amashuri, amavuriro ahakorwa ibikorwa by’amajyambere nahagomba gushyirwa ibikorwa remezo.

Ibi kandi ngo bizatuma abaturage badakomeza kwirundira ahantu hamwe nka Kigali ahubwo bitabire gutura no mu tundi duce bitewe nibyo bashaka kuhakorera nibyo bahakeneye nkuko Mutamba abitangamo ingero.

Ati “abantu bose usanga babyiganira gutura muri Kigali kabone nubwo baba bafite akazi mu ntara kuko azi ko azahabona ishuri ryiza yifuza, ivuriro rigezweho ndetse agashobora kubona n’ayandi majyambere. Nyamara nkuko biboneka ku bishushanyo mbonera aya majyambere ashakirwa Kigali no mu tundi turere azahagezwa.”

Mu Rwanda hari umujyi umwe mukuru ariwo Kigali, ariko hari imijyi itandatu iwunganira irimo Gisenyi, Nyagatare, Musanze, Muhanga Huye na Rusizi, ariko iracyafite ibintu bigomba kuyiranga kugira ngo ikurikire Kigali, aho imwe ifite umwihariko w’ubucyerarugendo, n’ibikorwa by’iterambere.

Nkuko bisobanurwa n’ikigo gsihinzwe imiturire ngo Musanze na Rubavu izibanda ku iterambere ry’ubucyerarugendo, Nyagatare yibande ku bikorwa by’ubucyerarugendo no guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka