U Rwanda rugiye kwerekanira muri Zimbabwe ibyo rugezeho mu by’Imari
Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, AMIR, ku bufatanye na rigenzi ryaryo ryo muri Zimbabwe, ZAMFI, rigiye kwagurira ibikorwa by’Inama z’ibigo by’Imari muri icyo gihugu, mu rwego rwo gukurura abashoramari no kwerekanira muri Zimbabwe ibyo u Rwanda rukora.

AMIR ivuga ko uretse kumenyakanisha u Rwanda, bagiye gufasha ibigo by’imari by’u Rwanda n’amasosiyete atanga serivisi z’ikoranabuhanga, kwigira ku yandi yo mu karere no hanze yako.
AMIR ivuga ko yateguranye na ZAMFI inama izabera ku nshuro ya mbere hanze y’u Rwanda(i Harare) ku itariki ya 12 na 13 Kamena 2025, ikazitabirwa n’abasaga 500 biganjemo abafite ibigo by’imari hamwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yabyo ku mugabane wa Afurika, abayobozi mu nzego za Leta, ndetse n’abashoramari.
Ni ubwa gatatu iyi nama ngarukamwaka igiye guterana, ariko inshuro ebyiri zatambutse ikaba yarabereye mu Rwanda, aho ngo yatanze ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga mu by’imari, kandi ibigo bitandukanye bikaba byarabonye umwanya wo kwiga no gusinyana amasezerano y’ubufatanye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Jackson Kwikiriza, avuga ko iyi nama igamije guteza imbere Urwego rw’Imari Iciriritse rw’u Rwanda, hashingiwe ku ikoranabuhanga mu by’imari, ubufatanye bw’akarere, gukurura abashoramari, gukemura ibyuho biri mu miterere y’ishoramari mu by’imari iciriritse, hamwe no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga mu by’imari (cyber threats).
Iyi nama izagendera ku nsanganyamatsiko igira iti "Ejo hazaza hadaheza muri serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga,” izagendera ku ntego eshatu nk’uko Kwikiriza yakomeje abisobanura.
Agira ati “Intego ya mbere ni ugukurura abashoramari binyuze mu kubamurikira serivisi z’imari zitangwa mu Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga hamwe no gufasha Igihugu kubona abashoramari n’amafaranga bituruka hanze."
Kwikiriza akomeza agira ati "Intego ya kabiri ni ukumurikira uyu mugabane ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari bikorera mu Rwanda, kugira ngo byigaragaze kandi bikurure abakiriya baturuka mu bindi bihugu bya Afurika."
Intego ya gatatu, nk’uko Umuyobozi wa AMIR akomeza abisobanura, ni uguteza imbere ubumenyi n’ubufatanye, aho ibigo by’imari iciriritse by’u Rwanda, birimo na za SACCO, bizagira amahirwe yo kwigira ku bindi byo mu karere hamwe no gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Afurika.
Kwikiriza avuga ko muri uko guhura hazabaho ubufatanye n’amasezerano hagati y’ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari byo mu Rwanda n’abandi, ndetse no kongera ikoreshwa rya serivisi z’imari mu Rwanda binyuze mu kuzamamaza.
Akomeza avuga ko hakenewe ingamba zafasha kuziba icyuho cy’abitabira serivisi z’imari bagera hafi kuri 96% (bose bafite konti muri banki), ariko bakaba badashobora gusaba inguzanyo no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.
Ati "Hakenewe kongera imikorere binyuze mu gusakaza serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari zorohereza abantu."
Ingamba z’umutekano w’Ikoranabuhanga mu by’imari
Kwikiriza avuga ko uko serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari ziyongera, ari nako ikibazo cy’umutekano wazo kuri murandasi kirushaho kuba urusobe, ari yo mpamvu mu nama izabera i Harare hatumiwemo inzego zishinzwe kugenzura no gufata ibyemezo bijyanye no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga bikoresha murandasi.

Bitewe n’uko serivisi z’imari zidaheza zivugwaho guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage ku Isi, mu biganiro bizabera muri Zimbabwe hazumvwa ubuhamya bw’abafite ibisubizo bigezweho byateza imbere ikoranabuhanga mu by’imari iciriritse.
Hazaba harimo serivisi z’imari zikoreshwa telefoni, isesengura rishingiye ku bwenge bw’ubukorano(AI), umutekano mu by’ikoranabuhanga, byose ngo bimaze kugeza benshi kuri serivisi z’imari binyuze mu kugabanya igiciro hamwe no gukora mu buryo bwizewe.
Inama yo muri Zimbabwe irateganya kandi kwiga ku buryo hakubakwa serivisi z’imari zigerwaho na bose, by’umwihariko ku baturage batari mu ikoranabuhanga batuye mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kubahiriza Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) zigira ziti "Leave no one behind".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|