U Rwanda rugiye gutangiza ishuri ryigisha gutwara indege nini

Mu rwego rwo kongera umubare w’abapilote b’Abanyarwanda, mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ryigisha gutwara indege nini kuburyo mu myaka itanu hazaba habonetse abapilote 200.

Abapilote 11 barangije kwiga gutwara kajugujugu bari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo
Abapilote 11 barangije kwiga gutwara kajugujugu bari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo

Byatangajwe ubwo abapilote 11 bari bamaze umwaka umwe n’amezi atanu bitoza gutwara indege za kajugujugu bahabwaga impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye yavuze uko iryo shuri rizatangira mu ntangiroro za 2018.

Agira ati “Hagati y’ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu ishuri rizaba ryatangiye, tuzahera ku gutoza abapilote gusa ariko uko imyaka igenda ishira tuzigisha n’abakanishi b’indege ndetse n’abazikoreramo."

Akomeza avuga ko ikompanyi nyarwanda y’indege (RwandAir) ifite abapilote 150 barimo Abanyarwanda 25 gusa, ariko nabo ngo barimo babiri gusa bo ku rwego ruhanitse (Captain) abandi bakaba ari ababungirije.

Ati "Uwo mubare ni muto cyane kuko turashaka ko abanyamahanga basimbuzwa Abanyarwanda. Dufite gahunda yo gutoza abapilote 200 mu myaka itanu iri imbere.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite indege nini 12 zijya mu bice birenga 25 byo ku isi ariko ngo harifuza ko imyaka itanu izashira u Rwanda rufite umubare uhagije w’indege nini n’into zibasha kuzenguruka mu gihugu imbere no mu bice birenga 40 byo hirya no hino ku isi.

Abo bapilote bize gutwara indege nto za kajugujugu, bigishijwe n’ikompanyi y’indege yitwa "Akagera Aviation Authority".

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ahamya ko ishuri ryo gutwara indege nini rizatangira mu ntangiriro ya 2018
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ahamya ko ishuri ryo gutwara indege nini rizatangira mu ntangiriro ya 2018

Alexandre Rurangwa, umwe muri bo ahamya ko mu gihe cy’umwaka n’amezi atanu bamaze biga gutwara kajugujugu gihagije.

Agira ati "Turabizi neza gutwara; gutangira kwiga bigusaba gusa kuba warize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi. Nta mbaraga bigusaba ahubwo kuba ubikunda nicyo gituma utsinda neza.”

Ubuyobozi bwa “Akagera Aviation Authority”, buvuga ko kwiyandikisha kw’abanyeshuri bifuza gutangirana n’ishuri byarangiye ariko ngo buri mwaka bazajya batanga amatangazo ararikira abantu kwiga gutwara indege.

Umuyobozi w’Ibikorwa n’Amasomo muri icyo kigo, Joseph Ndayishimiye avuga ko n’ubwo kajugujugu zitandukanye n’indege z’amababa atazenguruka amasomo yo kuzitwara hafi ya yose ngo ni amwe.

Gutwara indege ngo ntibisaba kuba uri umuhanga mu bibare gusa ngo binasaba kuba utekereza vuba
Gutwara indege ngo ntibisaba kuba uri umuhanga mu bibare gusa ngo binasaba kuba utekereza vuba

Ndayishimiye yasobanuye ko amasomo abarangije bakurikiranye ariyo akomeye cyane ndetse ko ari yo amara igihe kinini. Icyakora ngo haracyari urugendo kugira ngo bagere ku rwego rwa “Captain” wo gutwara indege zijya kure.

Agira ati “Ibisigaye bisaba umuntu kwitoza mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 200 na 500, na none bigaterwa n’igihugu wigiyemo ndetse n’ubwinshi bw’abapilote bafite.”

Akomeza asobanura ko bidasaba kuba umuhanga mu mibare gusa, ahubwo ko binasaba kuba umuntu atekereza mu buryo bwihuse icyo yakora mu gihe indege yaba ihuye n’ikibazo, ndetse n’ingingo ze zikaba zibasha gukora neza kuri buri cyangombwa gikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza!

Mwamfasha mukampuhuza nababishinzwe cyangwa mukampa link yaho nanyura kugirango mbashe kwiga.

IMANISHIMWE SALVATOR yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Mutwereke nimero twashakaho ubundi busobanuro kuriyi nkuru.

aliasi turabashimiye yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

muturangire uburyo twakwiyandikisha

rene yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka