U Bwongereza bwatanze miliyari 5Rwf zo kunganira ibarurishamibare
Igihugu cy’u Bwongereza cyongeye gutanga miliyoni 4.5 z’amapawundi (£) ahwanye n’amanyarwanda miliyari eshanu, kuwa gatanu tariki 12/12/2014, yo guteza imbere ibarurishamibare. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize gitanze inkunga ya miliyari 36.3 RwF (amafaranga y’u Rwanda) yo guteza imbere ubuhinzi
Amasezerano y’iyo nkunga y’imyaka itatu ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
Ayo masezerano avuga ko Ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) kigomba gutanga amakuru ahamye kandi yihuse avuga uburyo inzego zirimo kugabanya ubukene mu baturage.
“Aya mafaranga azafasha NISR n’ibindi bigo gutanga imibare twifuza mu gihe kigufi, aho twabonaga imibare mu myaka itanu ubu turayishaka buri myaka itatu; ni nk’ibarura rigamije kumenya uko ingo zihagaze mu bukungu, uko ubuzima buhagaze, ibarura ry’abaturage (ryitwa DHS), ndetse buri mwaka tukazajya tumenya imibare ijyanye n’umurimo n’ibindi”, nk’uko Dr Ndagijimana yabivuze.

Yatangaje ko aya mafaranga yatanzwe n’u Bwongereza azateza imbere gahunda ya kabiri y’urwego rushinzwe ibarurishamibare (NSDS2), ikaba igendanye n’ingamba z’imyaka itanu za gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2) zirimo gushyirwa mu bikorwa na buri rwego rwa Leta y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’u Bwongereza (DFID) cyanyujijwemo inkunga, Laure Beaufils yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo igihugu cye gifashe u Rwanda muri gahunda z’iterambere, ari ngombwa kubona imibare ihamye y’uburyo inzego zitandukanye zirimo kugabanya ubukene mu baturage.
MINECOFIN yashimiye ikigo cya NISR kuba kiri muri bitatu bya mbere muri Afurika bitanga amakuru avuga uko ibintu byifashe mu gihugu, kandi mu gihe kigufi.
Mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, MINECOFIN na NISR byari byavuze ko abaturarwanda bagenda barushaho kugera ku bukire, bitewe n’uko mu gihembwe cya mbere cya 2014, umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) wiyongereye kuri 7.4%, uruta kure ubwiyongere bw’abaturage buzamuka kuri 2.6%.
Ibarurishamibare mu Rwanda rihabwa amafaranga yo kuriteza imbere ava mu ngengo y’imari ya Leta, ndetse n’inkunga cyangwa inguzanyo biva mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo u Bwongereza, Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU) uw’Abibumbye(UN), ndetse na Banki y’isi.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015, u Bwongereza bwiyemeje gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 70£ yo kunganira gahunda ya EDPRS2, nk’uko Laure Beaufils yabitangaje.
Iki gihugu gitera inkunga u Rwanda mu burezi, mu mishinga yo gukura abaturage mu bukene, iyo kunganira ikigega cyo kurengera ibidukikije (FONERWA) n’urwego rushinzwe imari, ndetse n’imishinga y’ubucuruzi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri ino myaka urabona amahanga yaramaze kubona ko u Rwanda ruza mu bihugu kuburyo ubuna batakijijinganya kudutera inkunga
mbega byiza, aya mafranga azafasga inzego z’igihugu cyacu gukora ibijyanye n’imibare yuzuye y’abaturage maze iterambere rikajyana n’imibare ifatika