U Buyapani bwagurije u Rwanda asaga miliyari 83Frw yo kurwanya imirire mibi

U Buyapani n’u Rwanda byasinye amasezerano y’inguzanyo y’asaga miliyari 83Frw azifashishwa mu kuvugurura ubuhinzi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Abayobozi ku mpande zombi basinya ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi basinya ayo masezerano

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse na Ambasaderi Takayuki Miyashita ku ruhande rw’u Buyapani.

Iyo nguzanyo izatangwa mu byiciro bitatu inyujijwe mu Kigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 40 ku nyungu ya 0.01%.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iyo nguzanyo izacishwa mu ngengo y’imari ya Leta, ngo kikaba ari icyizere u Rwanda rwagiriwe kuko ubusanzwe ngo atari ko byakorwaga.

Yagize ati “Icy’umwihariko kuri iyi nguzanyo ni uko muri uyu mushinga, amafaranga azanyura mu ngengo y’imari ya Leta, ni ubwa mbere u Buyapani bubikoze. Ibi biha Leta ubwinyagamburiro mu mikoreshereze yayo noneho hakazarebwa gusa uko yakoreshejwe hagendewe ku bipimo byumvikanyweho”.

Ati “Ibyo bigaragaza icyizere igihugu cy’u Buyapani gifite mu micungire no mu miyoborere y’igihugu cyacu. Ni ukuvuga ko icyo gihe batinjira mu byo dukora, bareba gusa ibyo umushinga wagezeho, ni icyizere rero gikomeye twagiriwe”.

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'icyo gikorwa
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’icyo gikorwa

Iyo gahunda ngo izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB). Izafatanya kandi na gahunda y’igihugu ishinzwe ubuzima bw’umwana ukiri muto (NECDP) ndetse n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Amb Takayuki yavuze ko iyo nguzanyo ari nini ugereranyije n’izo icyo gihugu gisanzwe gitanga, ngo bikaba byakozwe kubera amateka meza y’imicungire y’imari.

Ati “Iyi nguzanyo iri hejuru cyane kuko hari izindi ebyiri twari twaratanze mu myaka itatu ishize ariko zari zifite miliyoni 60 gusa z’Amadolari ya Amerika ariko ubu arakabakaba miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika. Byatewe n’uko twarebye uko u Rwanda rucunga amafaranga ndetse n’imiyoborere yarwo bituma dufata icyo cyemezo”.

Yongeraho ko iyo nguzanyo izatuma u Rwanda rubasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyane cyane mu bana hagamijwe ubuzima bwiza.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko ayo mafaranga azafasha muri gahunda isanzweho izagera muri 2024.

Ati “Mu gice cy’ubuhinzi, aya mafaranga azadufasha gushyira mu bikorwa gahunda dusanganywe y’ubuhinzi izagera muri 2024. Muri iyo gahunda harimo kuzamura ubuhinzi ariko bugamije guteza imbere imirire myiza, ni ukuvuga kubonera Abanyarwanda ibyo kurya bihagije kandi byiza bikazagabanya cya kibazo cy’imirire mibi”.

Kuva muri 2012 kugeza muri 2018, u Rwanda rwagabanyije imirire mibi mu bana bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu, iva kuri 42% igera kuri 35%, gusa ngo iyo mibare iracyari hejuru ugereranyije n’intego rwihaye ko byaba byagabanutse kugera munsi ya 19% muri 2024.

U Buyapani busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kongera amashanyarazi, mu buhinzi, imihanda, uburezi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka