U Buholandi bwongeye u Rwanda miliyari 3.5 zo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage
Leta y’u Rwanda n’iy’u Buholandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwo gushyigikira ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho kuri uyu wa kane tariki 21/11/2013, u Buholandi bwatanze andi mafaranga agera kuri miliyari 3.5 azongera amashanyarazi ku kigero cya 2%.
Amayero miliyoni enye (€4million) ahwanye na miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, niyo yatanzwe ngo akazafasha ingo 5200 zihwanye na 2% by’ingo zose zo mu Rwanda, nk’uko Umunyamabanga uhoroharo muri Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Kampeta P.Sayinzoga yabisobanuye.
Yavuze ko kugeza ubu ingo ziri ku kigero cya 16% mu gihugu hose, ari zo zifite umuriro w’amashanyarazi; ariko gahunda y’igihugu yo gukwirakwiza amashanyarazi ikaba iteganya ko mu mu mwaka wa 2018, ingo zigera kuri 70% zaba zabonye amashanyarazi.
Kampeta yashimiye u Buholandi kuba butanga inkunga “aho ikenewe cyane kurusha ahandi, kuko amashanyarazi ariyo azafasha abaturage, cyane cyane urubyiruko kubona imirimo”.

Uhagarariye u Buholandi mu Rwanda, Mme Leoni Margarita Cuelenaere yavuze ko igihugu cye cyishimiye gufasha u Rwanda, kubera kugira icyerekezo 2020 no korohereza abashoraramari.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Buholandi atumye inkunga yo gukwirakwiza amashanyarazi yatanzwe n’iki gihugu kuva mu mwaka wa 2009, igera kuri miliyoni 33.9 z’amayero (ahwanye na miliyari 30 z’amanyarwanda).
Uretse inkunga yo kuzamura ikigero cy’abagomba gutunga amashanyarazi mu ngo, u Buholandi bunafasha u Rwanda mu kuzamura abikorera, mu butabera, muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ndetse no gukwirakwiza amazi n’isukura.
Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage irajyana n’iyo kongera ibikorwa bibyara amashanyarazi, nk’ingomero z’amazi, gaz methane, amashyuza, imirasire y’izuba n’umuyaga.
Mu mwaka wa 2018 u Rwanda ngo ruzaba rugeze kuri megawati 563 zivuye kuri megawati 110 rubona kugeza ubu, nk’uko umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashyanyarazi mu gihugu, Eduard Kasumba yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|