U Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 20 RWF yo guha abaturage amashanyarazi

U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amayero (miliyari 20 RwF), yo kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 zo mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Kayonza.

Ikindi gice cy’ayo mafaranga kigenerwa kongerera ubushobozi abashinzwe kwita ku mashanyarazi.

Ministiri Labille, Amb. Claver Gatete na Ing. Isumbingabo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'inkunga.
Ministiri Labille, Amb. Claver Gatete na Ing. Isumbingabo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’inkunga.

Ministiri w’u Bubiligi ushinzwe inganda za Leta n’ubutwererane mu iterambere, Jean Pascal Labille na Amb. Claver Gatete, Ministiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda; nibo bashyize umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bubiligi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14/2/2014.

Miliyari 15.5 RwF muri 20 zatanzwe, niyo yagenewe gutanga amashanyarazi ku baturage batayafite mu turere twa Kirehe Gatsibo na Kayonza; hagamijwe no gufasha abikorera bo muri utwo turere guteza imbere ibikorwa bibahesha imirimo n’amafaranga, nk’uko Minitiri Amb. Claver Gatete yabisobanuye.

Abitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'inkunga yatanzwe n'u Bubiligi.
Abitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bubiligi.

Yaguze ati “Kutagira ingufu z’amashanyarazi niyo mbogamizi ikomeye ituma abikorera badatera imbere.”

Yakomeje asobanurira mugenzi we w’u Bubiligi uri mu ruzinduko rw’akazi mu karere k’ibiyaga bigari, akaba azamara iminsi ibiri mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo ushinzwe ingufu, Ing. Emma Francoise Isumbingabo witabiriye isinywa ry’amasezerano, yavuze ko amafaranga asigaye muri iyo nkunga yatanzwe, azafasha guhugura no kwerekera abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu(EWSA), uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi batitabaje abanyamahanga no kuyacunga neza.

U Rwanda ngo ni umufatanyabikorwa ukomeye cyane w’u Bubiligi, ni yo mpamvu ubufatanye no gukomeza gutanga inkunga ku Rwanda bizakomeza, nk’uko Ministiri Labille yabitangaje.

Ati ”Hari imishinga myinshi yo gufasha u Rwanda, ishyigikiwe na Banki y’isi n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, ikaba igamije kugeza abaturage b’u Rwanda n’abo mu biyaga bigari muri rusange ku by’ibanze bakeneye. Turabizi neza ko amashanyarazi ari imbogamizi ikomeye cyane muri Afurika, haba ku baturage n’inganda zikora ibyo bakeneye.”

Avuga ko avuye muri Kongo Kinshasa mu rugendo rwo gushaka icyateza imbere ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, aho asaba ko bigomba kwibeshaho hatagize ababangamira abandi.

Ati:” Erega Congo n’u Rwanda bizaguma ari ibihugu bibiri, akaba ari yo mpamvu bigomba kubana nk’abaturanyi beza.”

Inkunga yatanzwe n’u Bubiligi yo kongera umubare w’abaturage batunze amashanyarazi, ni igice kimwe mu mafaranga agera ku mayero miliyoni 160 u Rwanda rwemerewe n’icyo gihugu mu gihe kingana n’imyaka ine, guhera mu 2011.

U Bubiligi butanga inkunga yo kunganira ibikorwa byo kwita ku buzima, kongera ingufu no koroshya kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage(descentralisation).

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

rega harabura igihe gito kugirango abanyarwanda bose mu gihugu babone umuriro kandi hose mu gihugu kandi n’ibintu twagakwiye gushimira nyakubahwa president Kagame

bosco yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

iki igikorwa cyo kwishimira birerekana ikigero cyo kwizerwa kigeze ku rwego rwo hejuru birerekana ko ubufatanya bikorwa namahanga buri kugenda bukomera, u rwanda nigihugu cyerekana ko gicoresha inkunga neza, ibi bigenda bigaragara henshi kuko nibinshe bari kugenda bongera inkunga nka ubuhorandi ibi birerekana ko babona mu rwanda ubushake intego zifatika kandi byose bikorerwa abaturage, amashanyarazi nikimwe mubintu bikenewe mu rwanda hose maze ukareba ngo iterambere ririhuta koko!

eric yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Aba biriginabo arazanamo congo se yariyabimutumye
cg nukwerekanako arikoroniyabo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka