Turagushyigikiye muri iyi manda nshya – Kagame abwira Akinwumi Adesina warahiriye kuyobora BAD

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB/BAD), Akinwumi A. Adesina.

Perezida Kagame mu bihe bishize ubwo yakiraga i Kigali Perezida wa BAD/AfDB n'intumwa bari kumwe (Ifoto: Village Urugwiro)
Perezida Kagame mu bihe bishize ubwo yakiraga i Kigali Perezida wa BAD/AfDB n’intumwa bari kumwe (Ifoto: Village Urugwiro)

Umunya-Nigeria Akinwumi A. Adesina yatowe ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, atorerwa gukomeza kuyobora iyo Banki mu yindi manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Umuhango w’irahira rye wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, muri uyu muhango Perezida Kagame akaba ari umwe mu batanze ubutumwa.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimye uburyo Akinwumi A. Adesina yayoboye Banki Nyafurika y’Iterambere mu myaka itanu ishize.

Yashimye uruhare iyo Banki yagaragaje mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo, uburezi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka itanu iri imbere itanga icyizere ko ibizagerwaho ari byinshi, yizeza uyu muyobozi ubufatanye by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka