Tumba: Imihanda bashyiriwe muri karitsiye yabarinze icyondo

Abatuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bishimiye imihanda ya kaburimbo yatunganijwe, aho batuye kuko yabakuriyeho icyondo cyababangamiraga mu gihe cy’imvura.

Abantu ntibarasobanurirwa uburyo iyi mihanda iteye. Uwo haruguru unyurwamo n'imodoka ziza gusa naho uwo hepfo ukanyurwamo n'izigenda
Abantu ntibarasobanurirwa uburyo iyi mihanda iteye. Uwo haruguru unyurwamo n’imodoka ziza gusa naho uwo hepfo ukanyurwamo n’izigenda

Nyandwi Jean Bosco ukorera umurimo w’ubunyonzi mu Murenge wa Tumba agira ati “Uyu muhanda aho bawushyiriyemo kaburimbo hano na ho habaye mu mujyi. Harasa neza.”

Avuga ko y’uko hashyirwa kaburimbo, mu gihe cy’imvura wasangaga imihanda yuzuyemo icyondo, ahandi ibiziba, usanga umuganda ushyira amabuye ahameze nabi cyane, ariko ntibigire icyo bitanga.

Hashyizweho imihanda y’umujyo umwe (Sense unique)

Ariko na none, imwe muri iyi mihanda iri ku burebure bureshya na metero nka 250, ni yo mitoya ugereranije n’ahasigaye kuko yo ifite ubugari bwa metero enye, mu gihe isigaye ifite ubwa metero esheshatu.

Abahaturiye bavuga ko ubuto bw’iyo mihanda buturuka ahanini ku kuba n’ubundi yari isanzwe ari mitoya kandi yegereye inzu nyinshi.

Umwe muri bo agaragaza agace k’uwo muhanda agira ati “Kari akayira, nka kumwe muri karitsiye haba harimo utuntu tw’utuyira tumeze nk’uduhanda ariko tudafashe. Nyuma yo kwagurwa kagashyirwamo kaburimbo, ubu karakunzwe cyane.”

Hari abinubira rero ubutoya bw’aka gace k’umuhanda, ariko Jean Pierre Musafiri, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo, ubutaka n’imiturire mu Karere ka Huye, we avuga ko iyi mihanda mitoya yagenewe kuzajya inyurwamo by’umujyo umwe (Sens unique), nk’uko byateganijwe mu nyigo yabanjirije itunganywa ryayo.

Ati “Hatarajyaho ibyapa buri wese anyura aho ashaka harimo ikibazo, ariko guhera ku itariki ya 10 Kanama bishyizweho, ubu nta kibazo cy’ubutoya bw’umuhanda.”

Kugeza ubu ariko hari abatita kuri ibyo byapa, bakahanyura nk’uko byari bisanzwe itaratunganywa.

Umwe mu mihanda uherutse kubakwa w'icyerekezo kimwe
Umwe mu mihanda uherutse kubakwa w’icyerekezo kimwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko abo bakwiye kwihana kuko ngo babyica nkana.

Ati “Niba harashyizweho ibyapa, nta wakwitwaza ko ari ibya vuba, kuko aho unyura hose uyoborwa n’ibyapa.”

Ababirengaho rero ngo bazabihanirwa, kuko polisi ifite ibikoresho n’abakozi bahagije ku buryo utubahiriza amategeko y’umuhanda abiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka