Televiziyo za Startimes zababereye ishuri n’ubwidagaduriro

Munyeragwe Epimaque w’imyaka 56, nubwo atuye mu cyaro cya Kiyogoma ku birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Nyamata w’akarere ka Bugesera, avuga ko isi yose n’u Rwanda by’umwihariko ngo abimenyera mu nzu iwe.

Decoderi n'umunara kwa Mulindahabi biragenda bihindura ubuzima
Decoderi n’umunara kwa Mulindahabi biragenda bihindura ubuzima

Ni inzu ikikijwe n’imirima y’urutoki, hafi aho hari ibiraro by’inka, ndetse ku irembo aho akatira yerekeza mu rugo rwe ahafite iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye.

N’ubwo atuye mu gace kibasirwa n’amapfa, Munyeragwe avuga ko nta kimuteye impungenge kuko ngo azi kubika amazi y’imvura, akaba amenyereye i Kiyogoma kuko yahashakiye umugore ndetse ahabyarira abana n’abuzukuru.

"Ubu se mwana wa! N’ubwo umuntu yampenda ate, imirima n’amatungo ubwabyo biri aha nshatse kubigurisha naburamo amafaranga byibura miliyoni 30!"

Namusabye kumbwira umubare w’amashuri yize agira ati" ku mashuri abanza nongeyeho indi myaka nk’ibiri yonyine".

Yahise antungira urutoki hejuru y’inzu ye, mpabona umunara umeze nk’isahane bariraho, ukaba uzwi mu cyongereza nka ’satellite dish" wanditseho ijambo "StarTimes, China Aid".

Munyeragwe avuga ko yateje imbere ubuhinzi abikesheje dekoderi n'umunara yahawe na StarTimes
Munyeragwe avuga ko yateje imbere ubuhinzi abikesheje dekoderi n’umunara yahawe na StarTimes

Munyeragwe yakomeje anjyana mu nzu iwe, anyereka televiziyo nini( yitwa Flat screen) igaragaza amashusho akeye n’amajwi ayunguruye adacikagurika.

Ati"mbere y’uko ’StarTimes’ impa iyi dekoderi(akuma gakorana na wa munara kajyana amajwi n’amashusho muri televiziyo), nta televiziyo narebaga, nta makuru namenyaga".

Munyeragwe akomeza agaragaza itandukaniro ryo kumenya amakuru no kutayamenya, aho atanga urugero rw’umuturanyi we utagira televiziyo(afite urutoki rwuzuyemo ibihuru), ngo nta musaruro w’ibitoki uwo yabona kuko ntaho amenyera amakuru y’uburyo barwitaho.

Akomeza agira ati"Nanjye ni uko nari meze, ariko umusaruro wose niteze hano ndawukesha ibiganiro bijyanye n’ubuhinzi mbona kandi numva kuri televiziyo. Iyi, humm, yatubereye ishuri!"

Yabivugaga ari kumwe na bucura bwe, Nyiramahirwe Rebecca w’imyaka 18, uvuga ko mu biruhuko ntaho yatarabukira ngo azerere n’ubwo atahabuze.

Ati" nirebera televiziyo, ntabwo nazerera nyisiga hano, ndayireba nkumva inama batugira cyane cyane izo kwirinda ibiyobyabwenge n’inda mu bangavu,
ntabwo nshaka kubyara ngana ntya!"

Umusaza Mulindahabi Augustin ndetse n’umwe mu bahungu be, Nkurunziza Jean Claude batuye mu mujyi wa Nyamata, nabo bavuga nk’ibyo Munyeragwe na Nyiramahirwe basobanura.

Nkurunziza akomeza avuga ko televiziyo yamwigishije kubyaza umusaruro amasomo yamenyeye mu ishuri, aho ikiganiro bita ’inspire me cya Televiziyo y’u Rwanda’ ngo cyamutoje kwihangira umushinga n’ubwo hataragera ko awugaragaza.

Mu mpera z’umwaka w’2015 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yatangije umushinga wo gufasha abatuye imidugudu ibihumbi 10 yo muri Afurika, kumenya amakuru y’ibibera mu bihugu byabo no hanze yabyo hirya no hino ku isi, hakoreshejwe kureba televiziyo.

Ni muri urwo rwego akarere ka Bugesera kaje guhabwa dekoderi 30 ziri kumwe na televiziyo n’iminara byazo, ibyuma bimurika amashusho(projectors), ndetse na dekoderi gusa n’iminara yazo bigera kuri 200, hamwe n’ibyuma bitanga amashanyarazi y’imirasire.

Ikigo StarTimes cy’Abashinwa gicuruza ifatabuguzi rya televiziyo, kivuga ko ibyo bikoresho hamwe n’imishinga yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, byose ngo byatwaye amadolari ya Amerika miliyoni esheshatu(ni miliyari zirenga eshanu z’amanyarwanda).

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Bugesera, Mbonyumuvunyi Sixbert avuga ko ibyo bikoreshesho byose ngo bigikora neza kandi bifasha ubuyobozi kwigisha abaturage no kubona ibyo bahugiraho.

Umwari Angelique, Umuyobozi wungirije w'akarere ka Bugesera
Umwari Angelique, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera

Televiziyo ngo zafashije abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo iyo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kuboneza urubyaro no kwirinda indwara, ndetse no kwidagadura, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, Angelique Umwari akomeza abishimangira.

Umwari agira ati" Dufite ibiyaga icyenda muri aka karere, ariko ntabwo abaturage bari bazi ko bashobora gukoresha ayo mazi bakuhira imirima ku misozi".

"Ubu nakubwira ko, bitewe no kumenyera amakuru kuri televiziyo na dekoderi za StarTimes, dufite abahinzi bohereza imiteja mu mahanga, abaturage babonye uko isuku ikorwa n’imyubakire igezweho,...natwe turasatira kuba akarere k’umujyi".

Ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) kigaragaza ko ingo zitunze televiziyo zingana na 8% by’ingo zose mu gihugu.

Mu rwego rwo gufasha benshi kumenya amakuru yiganjemo gahunda za Leta no kwidagadura, inzego z’ibanze mu Rwanda zahisemo gushyira za televiziyo aho zikorera ku biro by’utugari, imirenge n’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka