Telefone igiye gusimbura amakayi yifashishwaga mu kubarura imisanzu y’abaturage mu matsinda

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga "Exuus" cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abaturage bizigamira binyuze mu matsinda, gukurikirana uko imisanzu yabo icungwa bifashishije telefone.

Abaturage ntibazongera kwiriranwa amakayi akubiyemo uko imisanzu yabo ihagaze, ahubwo bazajya babirebera kuri telefoni
Abaturage ntibazongera kwiriranwa amakayi akubiyemo uko imisanzu yabo ihagaze, ahubwo bazajya babirebera kuri telefoni

Ni uburyo butari bumenyerewe mu Rwanda kuko ubusanzwe amatsinda yo kuzigama no kugurizanya abaturage bakoreramo, akoresha amakayi mu kubarura no kwakira imisanzu y’abanyamuryango bayo.

Ibyo bigira ingaruka ahanini zishingiye ku mutekano w’amafaranga y’abaturage no gukorera mu mucyo kuko hari abaturage batizeraga ko amafaranga yabo acunzwe neza.

Muri 2016, nibwo "SAVE" ku bufatanye na "Access to finance Rwanda" na Banki nkuru y’u Rwanda, batangije igikorwa cyo gushaka amakuru ku matsinda yo kuzigama no kuguriza hifashishijwe ikarita y’amatsinda (Savings groups map).

Icyo gihe, byari bigoye kumenya amatsinda yose ari mu gihugu n’uko akora.

Muri 2017, Exuus yagize igitekerezo cyo gukora kuri SAVE, urubuga rw’ikoranabuganga ryifashishwa n’amatsinda mu kubitsa no kugurizanya.

Ubu buryo buzarushaho gutanga umutekano w'amafaranga y'abaturage, kuko batazongera kuyabika mu rugo
Ubu buryo buzarushaho gutanga umutekano w’amafaranga y’abaturage, kuko batazongera kuyabika mu rugo

Muri Werurwe 2018, ku bufatanye n’imiryango itari iya leta ari yo "world vision" na "Care International", Exuus yatangije iryo koranabuhanga, hifashishijwe amatsinda 30 y’abanyamuryango 800 asanzwe agenzurwa n’iyo miryango.

Igihe igerageza ryatangiraga, byari bigoye ko abanyamuryango b’amatsinda basobanukirwa byimbitse iby’iryo koranabuhanga, dore ko abenshi muri bo ari bwo bwa mbere bari bakoresheje telefoni zigendanwa.

Bamwe mu baturage wasangaga impungenge ari zose, bibaza bati “Ese amafaranga yacu iyo tuyabitse kuri telefoni ajyahe? Ubusanzwe ko tugurizanya amafaranga ari mu gasanduku kacu,ubu nituyakenera ari kuri telefoni tuzajya tubigenza dute?”

Habayeho ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukoresha telefone mu kuzigama imisanzu yabo mu matsinda
Habayeho ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukoresha telefone mu kuzigama imisanzu yabo mu matsinda

Exuus ifatanije n’imiryango itari iya leta, bakomeje gutanga amahugurwa kuri iryo koranabuhanga, hanerekanwa ahanini inyungu amatsinda azagira mu bijyanye n’umutekano w’amafaranga.

Hanakozwe ubukangurambaga y’uko umuturage amenya amakuru y’ibibera mu itsinda akoresheje telefoni , kuba yakwizigama mu itsinda niyo yaba uri mu rugendo rwa kure no kuba amatsinda yahuzwa na banki, bityo bakabona inguzanyo ku buryo bworoshye.

Urwo rubuga rwa SAVE rufite uburyo butatu: bumwe bufasha imiryango kugenzura uko amatsinda akora ari ryo SAVE web, irindi ryifashisha porogaramu ya telefoni zigezweho yitwa ‘SAVE Collector’ ari yo abakangurambaga bifashisha binjiza abanyamuryango mu matsinda.

Umuturage ukoresha uburyo bwa SAVE anyura kuri *777# kugira ngo abashe kugera kuri konti ye
Umuturage ukoresha uburyo bwa SAVE anyura kuri *777# kugira ngo abashe kugera kuri konti ye

Hari kandi uburyo abanyamuryango bakoresha mu kubitsa no kugurizanya bifashishije telefoni ntoya zigendanwa, bifashishije uburyo buzwi nka SAVE USSD. Igerageza ryatangiye muri Werurwe risozwa kuri 31 Kanama 2018.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe ahanini n’abakora mu miryango itari iya leta, abakora muri za banki hamwe n’abatanga serivisi zishinzwe itumanaho, hatangijwe ku mugaragaro igerageza ry’iryo koranabuhanga ari nako herekanwa ibikorwa bizakurikira harimo guhuzwa na za banki, no kwagura iyo serivisi ku yandi matsinda yose y’imiryango itari iya leta.

Itsinda rimaze kubitsa amafaranga menshi hifashishijwe iryo koranabuhanga ryabitse asaga 1,027,770Frw, abanyamuryango baryo bakaba barakoresheje iyi serivisi nibura inshuro 753.

Exuus kandi irateganya ko iryo koranabuhanga ryagezwa no ku bantu ku giti cyabo ibi bikazamurikwa mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro uburyo iyi serivisi yakoreshwa no ku bandi bantu giteganijwe mu Ukwakira 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka