Sovu: Ijerekani y’inkari cyangwa amaganga iragura 1,000 Frw

Abaturiye ikimoteri cy’akarere ka Huye, giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye, barishimira ko babonye isoko ry’amaganga n’iry’inkari, kuko ijerekani imwe igurwa amafaranga 1,000 ikifashishwa mu gukora ifumbire.

Abaturiye Sovu bazana inkari n'amaganga BIDEC ikabishyura amafaranga 1000 ku ijerekani
Abaturiye Sovu bazana inkari n’amaganga BIDEC ikabishyura amafaranga 1000 ku ijerekani

Iri soko ry’amaganga n’inkari barikesha umushinga w’ibiro bishinzwe iterambere rusange, BIDEC mu magambo ahinnye y’igifaransa, ukora ifumbire y’imborera itanga umusaruro mwiza mu bihe bitatu by’ihinga.

Ba nyir’uyu mushinga bavuga ko iyi fumbire bakora ituruka mu bushakashatsi bakoze mu myaka itanu shize. Bavanga amafumbire atandukanye harimo ituruka ku bishingwe byo mu rugo, iy’ingurube, iy’inka n’iy’inkoko, bagashyiramo n’ibyatsi n’inkari n’amaganga ndetse n’ishwagara.

I Huye, abaturiye ikimpoteri cya Sovu BIDEC ikoreramo ifumbire, bahagemura amaganga n’inkari, ijerekani bakayibagurira ku mafaranga 1000.

Emmanuel Uwitije avuga ko mu gihe cy’amezi abiri BIDEC imaze itangiye gukorera i Sovu, amaze kugurishayo amajerekano 40 y’amaganga.

Ati “hari igihe ku munsi mbona ijerekani imwe, ubundi abiri, nanahura n’umuturage utaramenya agaciro kayo nkamukubita 500 akampa iyo jerekani naza bakampa 1000.”

Mu gukora ifumbire mvaruganda ikungahaye ku ntungagihingwa, bavangavanga amafumbire n'ibyatsi n'inkari n'amaganga
Mu gukora ifumbire mvaruganda ikungahaye ku ntungagihingwa, bavangavanga amafumbire n’ibyatsi n’inkari n’amaganga

Ibi ngo byatumye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya abamo ava ku gutanga 500 mu cyumweru, agera ku bihumbi bibiri.

Abadafite inka bahazana inkari, ariko ngo ntizigwira vuba. Umusaza umwe agira ati “keretse ahari umuntu afite amafaranga akagura amasukari akajya anywa ibyayi n’ibikoma! Naho ubundi ijerekani imwe mu cyumweru ni nkeya.”

Umubyeyi umwe utuye ahitwa mu Gahenerezo avuga ko BIDEC yamuguriye ifumbire y’imborera yuzuye imodoka ku bihumbi 20, bigatuma abasha kuvuza inka ye yari yarwaye.

Kandi ngo mu gihe cy’amezi abiri amaze kugurisha amajerekani 27 y’amaganga. Umubare w’amajerekani abona kandi ugenda wiyongera kuko inka ye asigaye ayigaburira byinshi akayiha n’amazi menshi kugira ngo imuhe umusaruro ufatika.

Agira ati “mbere sinabyitagaho, ariko ubungubu nyigaburira nshishikaye.”

Abakoresheje kuri iyi fumbire ikiri mu igerageza bavuga ko itanga umusaruro mwiza. Jean Damascène Sikubwabo, umujyanama w’ubuhinzi mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze, uvuga ko bayifashishije mu guhinga ibigori.

Agira ati “RAB yaduhaye imbuto n’ifumbire mvaruganda, BIDEC na yo iduha imborera. Ikigori kimwe cyahekaga bibiri kandi binini bireshya na cm 40, ku buryo uwashakaga kotsa ikigori yakivunagamo kabiri kugira ngo gikwirwe mu ziko.”

Bavangavanga amafumbire menshi akavamo imborera itanga umusaruro bakozeho ubushakashatsi
Bavangavanga amafumbire menshi akavamo imborera itanga umusaruro bakozeho ubushakashatsi

Icyo gihe ngo kuri are, ni ukuvuga umurima wa metero 10 ku 10, bakuyemo ibiro nka 150, nyamara agereranyije n’uko bahingaga mbere mu kajagari, are itari kurenza ibiro nka 50.

Ing. Dismas Habumugisha, umuyobozi wa BIDEC, avuga ko batekereje gukora iyi fumbire bitewe n’uko babonaga ibirayi byaratakaje ubuziranenge, aho gufufuka bigatema.

Ati “twabanje gupima ubutaka dusanga ikibazo ari uko ifumbire mvaruganda yabayemo nyinshi, maze biba ngombwa ko dutekereza ku mborera.”

Iyi fumbire bakora ngo ni intangiriro y’uko Abanyarwanda bagira ifumbire ikorerwa iwabo itabatwara amafaranga menshi.

Ati “turashaka kwegereza abaturarwanda ibikomoka iwacu, kuko n’ibikoreshwa mu mafumbire mvaruganda tugura, na hano mu Rwanda tubyifitiye.”

Ibi abivugira ko ngo yigeze kujya i Loiret mu Bufaransa, agasanga ifumbire ya ire (urée/urea) abanyarwanda batangaho 500 ku kilo, na Leta yabunganiye, ikorwa mu nkari n’amaganga, nyamara n’Abanyarwanda babifite.

Ati “bashyira amaganga n’inkari mu matanki abikonjesha, hanyuma bagashyiramo anzime (enzyme) ikuramo urwuka rubi ikanabiboza, hanyuma bakabikubita bikavungagurika ku rwego baba bashaka.”

BIDEC rero iranateganya kuzajya ikora ifumbire iri ku rwego rwa za mvaruganda itica ubutaka yajya igurishwa no hanze y’u Rwanda, ndetse n’imiti yica udukoko ihereye ku byatsi bita cyimbazi n’itabi.

Ni uruganda ngo rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 ku ruganda ruri i Huye, naho Musanze bagakora toni ziri hagati y’ 10 na 15 z’ifumbire k’umunsi, rukaba rwaratangije umutahe ungana na Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga kandi ko ifumbire bakora ari ifumbire ikungahaye kuri buri cyose gikenerwa n’igihingwa, izwi nka biomass digester, iyi ikaba ari ifumbire isanzwe izwi ku ruhando mpuzamahanga.

Abatuye mu turere twa Ngororero, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, Gakenke na Burera iyi fumbire yageragerejwemo, ngo biteguye kuzajya bayikoresha, kuko ubungubu ari bwo BIDEC yatangiye gukora nyinshi.

Icyakora n’abanyehuye baturiye aho ikorerwa na bo ngo biteguye kuyifashisha mu buhinzi bwabo.

Nk’uwitwa Anastasie Nikuze uhinga ibigori mu cyanya cy’inganda (ahataragezwa inganda) agira ati “Twajyaga tugura ifumbire yo muri Tubura, ariko turateganya kuyihorera tukifashisha ikorerwa i Sovu. Ntituramenya igiciro cyayo, ariko twizeye ko ihendutse kandi ari na nziza.”

Biteganyijwe ko iyi fumbire izajya igurishwa hagati y’amafaranga 60 na 80 ku kilo. Abanyehuye batangiye kurya ku mafaranga agura ibyifashishwa mu kuyikora biringiye ko bizakomeza.

Nta gushidikanya ko abadafite inka baziga kuzajya banywa amazi ahagije, kabone n’ubwo bari basanzwe batayanywa, kugira ngo babone inkari zo kugurisha. Nibigenda gutyo n’ubuzima buzarushaho kugenda neza kuko bivugwa ko kunywa amazi ahagije ari ingenzi ku buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Very interesting project. Nibura byatuma bamwe biga no kunywa amazi ku kigero gikwiye bikabagirira akamaro mu buzima mu gihe ifumbire ivuyemo nayo ifasha mu gutuma ubutaka bugumana umwimerere wabwo.

Rafiki yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Wabonye n inka zigiye kubyungukiramo baziha amazi menshi no kuzigaburira neza! Bityo n umukamo ukaboneka abantu bakagira ibibatunga sawa?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Ngubwo ubushakashatsi n’ingendoshuli bitanga umusaruro Ku gihugu. Joyouse nawe ndagushyimiye kuba wandika inkuru zifite icyo zibwira community kandi Ku buryo bwumvikana.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka