Sinumva ukuntu ubukungu bwazamutse, ibiciro ku isoko bikiyongera - Umuturage

Mushimiyimana Marie Rose witabiriye Umushyikirano w’Igihugu aturutse mu Karere ka Ruhango yabajije uko ubukungu bw’Igihugu buhuzwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Iki kibazo yakibajije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe agaragaje ko ubukungu bw’Igihugu bwiyongereye mu byiciro bitandukanye ndetse ko muri gahunda ya Guverimona ya NST2 buzakomeza kwiyongera.

Ati “Ndashima ikiganiro cyiza kimaze gutangwa ku iterambere ry’ubukungu rirambye, ariko nahise ngiraho ikibazo, ni byiza koko ubukungu bw’Igihugu buri kwihuta kandi Igihugu cyacu cyateye imbere ku buryo byivugira ariko mfite ikibazo kirebana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ese ubushobozi bw’umuturage buhuzwa bute n’iterambere rirambye dore ko ibiciro ku isoko bizamuka umunsi ku wundi?”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku masoko rituruka ku musaruro muke w’ubuhinzi ugereranyije n’abaturage.

Ati “Umusaruro w’ubuhinzi uracyari mucye. Nk’uko Minisitiri w’Ubuhinzi yabivuze, turasabwa gukora cyane tukazamura umusaruro ukaba ujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro byo mu Rwanda bikomatanyije ku masoko yo mu mijyi no mu cyaro, byiyongereyeho 5,1% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2024.

Ni imibare NISR yashyize hanze tariki 10 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2025.
NISR igaragaza kandi ko muri Nzeri 2025, ibiciro byari byiyongereyeho 6,2%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukwakira 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8%.

Hari kandi ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 62,7%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,1%. Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,8%.

Mu Ukwakira 2025, ibiciro mu mijyi honyine byiyongereyeho 7,1% ugereranyije n’Ukwakira 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 7,3%.

Mushimiyimana Marie Rose yabajije ikibazo cy'ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka
Mushimiyimana Marie Rose yabajije ikibazo cy’ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka

Byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,1%.

Ibiciro mu cyaro

Mu Ukwakira 2025, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 5,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Ukwakira 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 55% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka