Serivisi nziza mu murimo zikurura abakiriya – Minisitiri Rwanyindo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Fanfan, yasabye abafite imirimo bakora gutanga serivisi nziza kuko bibazanira abakiriya benshi mu gihe utanga imbi ahura n’ibihombo.

Umunsi w'umurimo wahuriranye n'isabukuru y'imyaka 100 umuryango mpuzamahanga w'umurimo umaze ushinzwe
Umunsi w’umurimo wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 umuryango mpuzamahanga w’umurimo umaze ushinzwe

Yabitangaje kuri uyu wa 01 Gicurasi 2019 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, ku rwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri Rwanyindo yasabye abikorera guharanira gutanga serivisi nziza no kunoza ibyo bakora kuko aribwo babona abakiriya benshi kandi batanga imbi zikabirukana bagahura n’ibihombo.

Ati “Utanga serivisi nziza bimugirira inyungu kuko abamugana baba benshi kubera kwishimira uko bakirwa. Igihombo giterwa no kudakora umurimo unoze, gutanga serivise zitari nziza ni kinini ariko kandi cyakwirindwa.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Fanfan, avuga ko kugena umushahara fatizo byamaze gusuzumwa hakaba hasigaye ko bijya hanze.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko umunsi w’umurimo ukwiye kuba umwanya mwiza wo gusuzuma ko ibyo abakozi bakora bikorwa neza, aho bitagenda neza bakabihindura.

Minisitiri Rwanyindo yasabye ko ubuhinzi n'ubworozi byakorwa neza kuko byafasha mu guteza imbere ababikora
Minisitiri Rwanyindo yasabye ko ubuhinzi n’ubworozi byakorwa neza kuko byafasha mu guteza imbere ababikora

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko mu bibazo by’abakozi amaze kwakira hari abo asanga koko barenganywa mu kazi ariko na none harimo abandi badakora akazi baba basabye ahubwo bibereye mu bindi. Yabasabye guhinduka bagakora baharanira guteza imbere ibigo bakorera kuko na bo zibagarukira.

Yagize ati “Hari n’umukozi urenganya urwego akorera arubeshya ko arukorera ahubwo amasaha menshi yikorera ibye, badafite umusaruro bageza ku nzego bakorera, tubasabe kwisubiraho bakaba abakozi beza baharanira inyungu z’ibigo bakorera.”

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo byabanjirijwe no gusura inganda, ahasuwe uruganda Nyagatare Rice rutunganya umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri, uruganda Inyange rutunganya amata ndetse n’uruganda rukora amakaro mu rutare.

Basabira Laurent, umuyobozi w’uruganda rw’umuceri, yagaragarije minisitiri ko hakiri ikibazo cy’isoko, ikibazo nk’icyo kandi kikaba kiri no ku ruganda rw’amakaro kuko rukora 25% gusa by’ubushobozi rufite kubera ikibazo cy’isoko rito.

Ku ruganda Inyange ho bishimiye ko kuva rwatangira gukorera mu Karere ka Nyagatare, umukamo w’amata no kuyatunganya byiyongereyeho 30%.

Abo ku ruganda rw'amakaro babwiye minisitiri w'umurimo ko bakora 25% kubera isoko rito
Abo ku ruganda rw’amakaro babwiye minisitiri w’umurimo ko bakora 25% kubera isoko rito
Abantu batandukanye bateje imbere umurimo bahembwe harimo na barwiyemezamirimo bato
Abantu batandukanye bateje imbere umurimo bahembwe harimo na barwiyemezamirimo bato
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka