Sacco ya Mayange, intangarugero mu Karere ka Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju aravuga ko Sacco Umurenge wa Mayange iza ku isonga mu gukora neza mu karere ayoboye.

Ibi umuyobozi w’Akarere akaba yarabitangaje kuwa kabiri tariki 18 Ukwakira nyuma yo gusoza amahugurwa y’abakozi ba Sacco y’Umurenge wa Mayange.

Ati “ Sacco z’iyindi Mirenge zikwiye kwigira kuri iyi kugira ngo nazo zibashe kwiteza imbere ari nako ziteza imbere abazigana”.

Iyi koperative yo kubitsa no kuguriza y’Umurenge wa Mayange niyo abaturage bahanze amaso kuko izabafasha kugira imbere hazaza heza no kubafasha kugera ku majyambere arambye.

Umuyobozi wa Sacco ya Mayange Habinshuti Aimable atangaza ko batazategereza imyaka itatu y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakorative (Rwanda Cooperative Agency : RCA) bahawe kugira ngo babashe kwiyubaka.

Yagize ati “ turasaba ko abakozi bacu bahabwa amahugurwa nk’aya ahoraho cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo babashe gucunga neza umutungo w’abanyamuryango bacu”.

Sacco ya Mayange kuri ubu ifite abanyamuryango bagera ku 2472, bari mu matsinda 252 bafite ubwizigame bugera ku mafaranga miliyoni 100 ndetse n’amakonte 1236 akora neza.

Umukozi wa banki nkuru y’igihugu (BNR) Nsabimana Gerard yemereye abakozi b’iyo Sacco amahugurwa ahoraraho cyane cyane ku mucungamari n’ushinzwe inguzanyo.

Aya mahugurwa akaba yaramaze iminsi ibiri, akaba yarateguwe na Millennium Villages Project (MVP ku bufatanye banki nkuru y’igihugu (BNR) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Umurenge sacco watangijwe mu Rwanda ku mugaragaro mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2009 mu gihugu hose. Kuva izo koperative zo kubitsa no kugurizanya zitangiye, izigera kuri 224 zimaze kubona ibyangombwa bya Banki Nkuru y’Igihugu bizemerera gutanga inguzanyo. Nk’uko bisabwa zigomba kuba zifite umutungo wa miliyoni nibura 10.

Iyo ugeze mu Turere dutandukanye tw’igihugu usanga abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ibijyanye no kwizigamira.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’imari n’igenemigambi mu mwaka wa 2008 bugaragaza ko 14% gusa by’abanyarwanda aribo bakorana n’ibigo by’imari, 50% badakorana nabyo mu gihe abagera kuri 70% aribo bazigama amafaranga yabo mu buryo bwa gakondo nk’ibimina n’ibindi.

Egide Kayiranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka