Rwinkwavu: Abatuye muri Nkondo ya Kabiri ngo bateye imbere ariko baracyahangayikishijwe no kutagira amashanyarazi

Abatuye mu mudugudu wa Nkondo ya kabiri mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bemeza ko hari urwego rw’iterambere bamaze kugeraho, ariko ngo kuba mu mudugudu wabo hataragera amashanyarazi ngo biracyababereye imbogamizi ituma batagera ku rwego bifuza.

Uwo mudugudu ni umwe mu midugudu 46 igize umurenge wa Rwinkwavu, ariko ugaragara nk’uteye imbere ugereranyije n’indi midugudu myinshi yo muri uwo murenge.

Amazu yo mu mudugudu ateye umucanga kandi banatangiye kutera irangi ry'umuhonzo kugira ngo yose azabe asa.
Amazu yo mu mudugudu ateye umucanga kandi banatangiye kutera irangi ry’umuhonzo kugira ngo yose azabe asa.

Abawutuyemo babifashijwemo na komite nyobozi y’umudugudu wabo bibumbiye mu matsinda batanga imisanzu yagiye ibafasha kugera ku iterambere rinyuranye nko gutera umucanga ku mazu yabo, gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, korozanya amatungo magufi no kugurirana amaradiyo kugira ngo bajye bakurikira amakuru y’ibibera hirya no hino ku isi batabwiwe ibihuha nk’uko uwitwa Ngendanyi Jean Baptiste abivuga.

Agira ati “Mu mudugudu wacu twabanje guca nyakatsi dukurikizaho gahunda yo kubakirana neza ku buryo umudugudu wacu ugomba kuba indatwa. N’ubwowagera mu nzu ya buri muturage wasanga imeze neza, kandi mitiweri ni tayari.”

Kimwe mu bikibangamiye iterambere ry’abatuye mu mudugudu wa Nkondo ya kabiri ngo ni ukuba bataragira amashanyarazi, benshi bakabibona nk’inzitizi ikomeye ituma hari urwegor w’iterambere batarabasha kugeraho.

Mukanoheri Violette agira ati “Ibintu byose turabifite, amazi turayafite urugo kurundi turagenda tukavoma, ikintu cyakora tubabaye hano muri uyu mudugudu twumva kitubabaje koko ni umuriro.”

Nzamurambaho Celestin we agira ati “Ikintu cya mbere kitubangamiye cy’imbogamizi gikomeye ni umuriro. Ibindi byose turabifite ubuzima bumeze neza, icyo nigikemuka ndumva twese ahari tuzajya mu ijuru. Viziyo 2020 tuzabatwayigezemo.”

N’ubwo abatuye mu mudugudu wa Nkondo ya kabiri batangiye urugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha bica kuri za radiyo, kutagira amashanyarazi biracyababereye imbogamizi ituma batarenga urwo rwego ngo bagure na za televiziyo.

Gusa ngo hari icyizere ko ayo mashanyarazi nayo bazayabona, nk’uko Batibuka Laurent uyobora uwo mudugudu abivuga.

Agira ati “Icyo tubura ni umuriro kuko ni tuva ku rwego rw’amaradiyo tuzahita tugura na televiziyo. Ariko nabwo twaganiriye n’ubuyobozi bw’umurenge n’ikigo cy’ishuri kiri hano nabyo dufite icyizere ko biri hafi gukorwa.”

Abatuye muri uyu mudugudu barateganya gusiga amazu yabo yose irangi risa ku buryo umudugudu wabo uzahita uba icyitegererezo mu murenge wa Rwinkwavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Gakire Elias, avuga ko iterambere rigaragara mu mudugudu rigenda rimurikira indi midugudu bituranye, kuko hari byinshi bawigiraho nabo bakabishyira mu bikorwa mu midugudu yabo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka