Rwandair ishobora kuzoroherezwa gukora ingendo ku mugabane wose w’u Burayi na Amerika

Guhera tariki ya 22 kugeza tariki ya 25 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’indege ndetse n’ibibuga by’indege muri rusange, izasuzumirwamo ibimaze kugerwaho ndetse hagasuzumwa uburyo warushaho gukomera.

Rwandair ishobora kuzoroherezwa gukorera ingendo ku mugabane w'Uburayi na Amerika
Rwandair ishobora kuzoroherezwa gukorera ingendo ku mugabane w’Uburayi na Amerika

Iyi nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe indege za Gisivile mu Rwanda (RCAA).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018, Udahemuka Silas uyobora RCAA, yatangaje ko, izasuzuma ibijyanye n’umutekano w’indege, isuzume ibibazo ibihugu byahuye na byo muri urwo rwego, hanafatwe ingamba zo kubirwanya hagamijwe kunoza imikorere.

Yagize ati “Abazayitabira bazaganira ku buryo hashyirwaho ingamba zazamura umutekano w’indege za gisivili, basangire ibitekerezo, ubumenyi n’amasomo bagiye biga mu bihugu byabo kugira ngo turebe uko twateza imbere umutekano w’iby’indege za gisivili.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mabwiriza mashya ngo natangira kubahirizwa mu Rwanda, azatuma Rwandair nka Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, ihabwa ikaze ku mugabane w’u Burayi na Amerika mu buryo bworoshye.

“Aya mabwiriza azafasha Rwandair kuzuza ibisabwa byose n’ibigo bigenzura umutekano w’indege za gisivili kuri iyo migabane, bityo bitume yemererwa gukorerayo ingendo nta mananiza.”

Udahemuka Silas, uyobora ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda
Udahemuka Silas, uyobora ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda

Barry Kashambo uyobora ICAO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, nawe yavuze ko iyi nama izibanda ku mahame agenga icungwa ry’umutekano w’indege yateguwe na ICAO, kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzamura umutekano w’indege muri Afurika igihe zaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2019.

Yakomeje avuga ko umutekano w’indege muri Afurika nta bibazo bidasanzwe ufite, ahubwo iyi nama igamije gufata ingamba zo kubikumira.

Udahemuka Silas uyobora RCAA n'Umuyobozi Mukuru wa ICAO mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Barry Kashambo
Udahemuka Silas uyobora RCAA n’Umuyobozi Mukuru wa ICAO mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Barry Kashambo

Uyu muyobozi kandi yanashimiye u Rwanda ko rwatangiye kubahiriza amwe muri aya mabwiriza agenga umutekano w’indege ndetse n’uw’ibibuga by’indege muri rusange.

Ibi ngo bigaragazwa n’iterambere rifatika Rwandair imaze kugeraho mu myaka 10 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka