Rwamagana: Abakozi barasabwa ubufatanye kugira ngo bateze imbere akarere kabo

Abakozi b’akarere ka Rwamagana barasabwa gushyira hamwe bagakoresha imbaraga zabo kugira ngo banoze umurimo maze akarere kabo barusheho kugateza imbere.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, ubwo ku wa Kane tariki 1/05/2014 yaganiraga n’abakozi bose b’akarere ka Rwamagana kuva ku rwego rw’akagari, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Abakozi bose kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’akagari basabwe gukorana umurava no kurwanya amakosa mu kazi yaviramo bamwe ibihano bishobora kugeza ku kwirukanwa.

Abakozi b'akarere ka Rwamagana bose kuva ku rwego rw'akarere, urw'umurenge ndetse n'urw'akagari, basabwe kurangwa n'ubufatanye.
Abakozi b’akarere ka Rwamagana bose kuva ku rwego rw’akarere, urw’umurenge ndetse n’urw’akagari, basabwe kurangwa n’ubufatanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie avuga ko umunsi nk’uyu w’umurimo ubafasha gusubiza amaso inyuma maze bagashimangira ubufatanye nk’abakozi kugira ngo bashobore guteza imbere akarere bakorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi, Sebatware Olivier, na we wari witabiriye iyi nama, avuga ko guhurira hamwe kw’abakozi nk’uku gutuma bashobora gusabana kandi bagafatira hamwe ingamba zo gutanga umusaruro ushimishije mu kazi kabo.

Muri uyu muhango kandi habayemo no guhemba umufatanyabikorwa wabaye indashyikirwa mu gusohoza imirimo ye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014, hashimirwa Umuryango “Plan International Rwanda” ku ruhare yagize mu kubaka Ishuri ry’imyuga rya Rubona rizafasha urubyiruko rw’aka karere kwiga amasomo y’ubumenyingiro.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abakozi b'aka karere kurangwa n'ubufatanye ndetse no kwirinda amakosa mu kazi.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abakozi b’aka karere kurangwa n’ubufatanye ndetse no kwirinda amakosa mu kazi.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Rukema Ezeckiel yavuze ko iri shimwe bahawe baryishimiye kandi rikabatera ishyaka ryo kuzakomeza gukora ibindi bikorwa bigira impinduka nziza mu rtubyiruko rw’akarere ka Rwamagana n’urw’igihugu muri rusange.

Umunsi w’umurimo mu karere ka Rwamagana waranzwe n’ibiganiro, umukino w’umupira wahuje ikipe y’akarere n’umurenge wa Karenge, warangiye iy’akarere itsinze iy’umurenge wa Karenge ibitego 2-1; maze usozwa n’ubusabane.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka