Rutsiro: Njyanama irifuza ibisobanuro by’abakoresheje nabi umutungo wa Leta
Raporo ijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere ka Rutsiro mu mwaka ushize wa 2012/2013 igaragaza ko mu bigo 18 habayemo amakosa mu mikoreshereze y’uwo mutungo, abagize inama njyanama y’akarere bakaba bifuza kumenya aho ayo makosa ageze akosorwa.
Ibigo n’inzego za Leta bivugwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta birimo ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, ibitaro bya Murunda, ndetse n’imirenge.
Mu nama isanzwe y’inama njyanama y’akarere yateranye tariki 19/12/2013, abajyanama bifuje kumenya aho ibyo bibazo byagaragaye bijyanye n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta bigeze bikemuka, kuko hashobora kubaho kudakurikirana abatunzwe agatoki, bigatuma abakora amakosa bakomeza kwiyongera, dore ko no muri uyu mwaka wa 2013/2014 hari izindi raporo zitari munsi y’icyenda zimaze gukorwa zigaragaza ahandi mu karere ka Rutsiro hakozwe amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta.
Byukusenge Gaspard uyobora akarere ka Rutsiro yabwiye abagize njyanama y’akarere ko iyo izo raporo zibagezeho, bicara, bagasesengura, bakareba aho zagiye zigaragaza ko hakozwe amakosa, hanyuma amafaranga yabuze, cyangwa adafitiwe ibisobanuro, umuntu uvugwaho kuyakoresha nabi agasabwa kwisobanura, atabasha gutanga ibisobanuro bifatika, amafaranga yabuze agasabwa kuyasubizaho.

Byukusenge ati “ni ukuvuga ngo buri gihe iyo raporo isohotse, turaterana, hagafatwa ibyemezo bimeze gutyo, tukabandikira, tukabaha n’igihe.”
Ntabwo byashobotse ko muri ako kanya haboneka raporo igaragaza urutonde rw’abandikiwe, abisobanuye, ibisobanuro batanze, ndetse n’abatarisobanuye.
Abajyanama bifuje ko komite nyobozi y’akarere yazahamagaza abayobozi b’ibyo bigo n’inzego za Leta zitungwa agatoki, noneho muri njyanama y’ubutaha bakazasobanura aho bageze bakemura ibyo bibazo byabagaragayeho byo gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|