Rutsiro: Kubuzwa kuroba mu kivu kandi beza igihingwa kimwe bihungabanya imibereho yabo
Abatuye ikirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro baratangaza ko imibereho yabo itari myiza kubera ko babuzwa kuroba mu kiyaga cya Kivu kandi bateza imyaka kuko hera igihingwa cy’ikawa gusa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/11/2014 ubwo abayobozi batandukanye b’akarere harimo n’abashinzwe umutekano babasuraga mu nama yo kwibukiranya gucunga umutekano w’u Rwanda, abaturage baboneyeho umwanya wo kugaragaza impungenge y’ubuzima bwabo bitewe no kuteza imyaka kandi bakanabuzwa kuroba.

Mbahungirehe Léonard yagize ati “imibereho yacu tuyikesha ikiyaga cya Kivu none batubujije kukirobamo kandi hano ntitweza bivuze ko tubayeho nabi”.
Mugenzi we witwa Uwamahoro Angélique nawe yabwiye Kigali Today ko babayeho nabi bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kubemerera kuroba dore ko umugabo we ngo yatungaga umuryango abikesha kujya mu kivu gushaka amafi n’isambaza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, butangaza ko nta muturage wemerewe kuroba atari mu ishyirahamwe kuko bidatanga umusaruro ukomoka ku burobyi, nk’uko Nsanzimfura Jean Damascène, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yabitangaje.
Ati “impamvu tubuza abaturage kuroba batari mu mashyirahamwe nta musaruro ukomoka ku burobyi uboneka kuko barobesha imitego itemewe bityo bakangiza amafi atarakura akaba ariyo mpamvu tubakangurira kwibumbira mu mashyirahamwe”.

Nsanzimfura yanavuze ko uretse imyumvire y’abaturage ikiri hasi kujya mu mashyirahamwe bitagoye ariko ngo bazakomeza kubigisha kugeza ubwo bazabyumva.
Abaturage batuye ikirwa cya Bugarura basaga 1950. Uretse kuroba nta buhinzi cyangwa ubucuruzi buhambaye bakora. Iki kirwa gifite imidugudu 2 ariyo Bugarura na Rutagara kikaba gifite ubuso bwa hegitari 120.

Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|