Rutsiro : Harashakwa umuti w’ikibazo cy’abacuruzi bamara gutera imbere bagahunga akarere
Mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba ngo bahangayikishijwe cyane n’uko abacuruzi bahakomoka bamara gutera imbere bakimuka bakigira mu yindi mijyi, aho kugira ngo bakomeze bashore imari mu karere bakomokamo. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda ariko yanenze ko hari ibyo akarere katarakora ngo abo banyemari bajye babona igituma baguma iwabo.
Ibi byagaragarijwe itsinda guverinoma yohereje gusura akarere ka Rutsiro kuwa 24/01/2014, hagamijwe kureba icyakorwa muri ako karere ngo hashyirweho ingamba zo kuhateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko hari abanyarutsiro benshi bakomeye bacururiza mu mijyi yo hirya no hino mu gihugu, cyane cyane Rubavu na Kigali, ku buryo ngo usanga bamwe badaheruka mu karere kababyaye, ndetse abandi bakanga kuhagaruka burundu bitewe n’imiterere yako.
Abayobozi b’aka karere ndetse babwiye minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba ko n’abo ako karere kafashije kubona inguzanyo muri gahunda ya Hanga Umurimo ngo bamaze kugira amafaranga menshi bahita bajya gukorera ahandi mu mijyi bahunga akarere ka Rutsiro bateguriyemo iyo mishinga.
Minisitiri François Kanimba yasanze hari bimwe abayobozi ba Rutsiro bagomba gukora niba bifuza koko ko abacuruzi bamaze kugira amafaranga bakomeza kuyashora mu karere bakomokamo ka Rutsiro aho kuyajyana ahandi.
Nta banki n’imwe y’ubucuruzi iboneka mu Rutsiro…
Minisitiri Kanimba yavuze kimwe mu bibazo bikomeye bituma abacuruzi bakomeye bahunga akarere bakomokamo biterwa n’uko mu karere hose nta yindi banki n’imwe y’ubucuruzi ikoreramo, usibye Banki y’abaturage y’u Rwanda.
Ku bwa minisitiri Kanimba, ngo ni ngombwa ko mu karere haboneka amabanki y’ubucuruzi nibura nk’abiri cyangwa arenzeho, cyane cyane mu isantire y’ubucuruzi ya Congo-Nil ifatwa nk’umujyi w’akarere, aho icyicaro cy’akarere cyubatswe.
Minisitiri Kanimba yabajije ubuyobozi bw’akarere impamvu nta zindi banki bigeze bavugana ngo zize kuhakorera, umuyobozi w’akarere avuga ko hari izo baganiriye zirimo FINA BANK yari yashatse kuza gukorera ahitwa i Gakeri, ariko ngo habura inzu yo gukoreramo isobanutse kandi yujuje ibyangombwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yasabye akarere gushishikaza banki z’ubucuruzi zikazafungura amashami aho mu Rutsiro kuko kuba nta mabanki y’ubucuruzi ahari ubwabyo ari ari imbogamizi ikomeye ku bacuruzi, dore ko ubucuruzi bwose n’iterambere bikenera cyane gukorana n’amabanki.
Nta kilometero na kimwe cy’umuhanda wa kaburimbo muri Rutsiro
Ikindi kibazo ngo kibangamiye iterambere ry’akarere ngo ni uko katagira n’ikilometero na kimwe cy’umuhanda wa kaburimbo. Iki kibazo ariko ngo kiri mu nzira zo gucyemuka kuko umuhanda Rusizi-Rubavu, ufite igice kinini kinyura mu karere ka Rutsiro, watangiye kubakwa n’ubwo ari igikorwa cyizatinda.
Gusa ngo numara gukorwa uzaba igisubizo cya mbere kirambye cyo gutuma ubucuruzi n’iterambere muri Rutsiro byihura, ndetse minisitiri Kanimba yemeza ko uwo muhanda uzafasha no gutuma abacuruzi n’abashoramari b’aho mu Rutsiro bahaguma.
Ikindi minisitiri Kanimba yagiyeho inama ni uko santere z’ubucuruzi zakagombye kuba imbarutso y’iterambere mu by’ubucuruzi mu karere ka Rutsiro, bityo zikaba zikwiye kwitabwaho cyane.
Uyu muminisitiri yasuye santere y’ubucuruzi imwe gusa ya Congo Nil, yishimira ko muri iyo santere hari imishinga myinshi iri kuhakorerwa igamije kongera ibikorwa-remezo mu rwego rwo kuhateza imbere. Iyo mishinga ngo izagenda ihindura isura yaho bitume n’abantu bitabira kuza kuhakorera.

Mu kwihutisha iterambere rya Rutsiro kandi ngi hakwiye ibikorwa birimo kongera amazi n’amashanyarazi, ndetse no gukata ibibanza ahagenewe guturwa no gukorerwa ubucuruzi kugira ngo uwaza ashaka kugira igikorwa cyihuta ahakorera azasange ibyangombwa byose bihari. Bwana Kanimba asanga ibyo bikorwa bikenewe, ahubwo hakaba hashakwa uburyo bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Ubukerarugendo ni kimwe mu bitegerejweho kuzahura akarere ka Rutsiro
Minisitiri Kanimba asanga guteza imbere ubukerarugendo ari kimwe mu bizakurura abashoramari benshi bagashora imiari yabo mu karere ka Rutsiro mu myaka iri imbere.
Usibye umuhanda munini ugiye gushyirwamo kaburimbo kuva mu kwezi kwa Werurwe 2014, ngo hazavugururwa n’uduhanda duto duto twerekera hirya no hino mu karere tuzagenda duhuza uwo muhanda munini n’ahantu nyaburanga, bityo ngo igihe hazakorerwa ubukerarugendo nyabwo bikazahindura isura y’akarere.
Minisitiri Kanimba yavuze ko ikindi kintu cyamutangaje ari uko yageze i Congo Nil, ahantu hari icyicaro cy’akarere, ariko agasanga nta soko rihari rikomeye kandi ryubakiye neza. Yasanze ndetse n’akarere ntaryo kateganyije mu mishinga gateganya ya hafi, mu gihe nyamara isoko ari kimwe mu bintu byihutisha ubucuruzi n’ishoramari.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
jye mbona nta gitangaza kirimo kuba bacurui bava mu gace kamwe bakajya mu kandi kuko icya mbere baba bashak ari inyungu, iyo basanze rero hari ahandi bayibona, nta moamvu yo kwizirika agantu ngo barahavukiye, uturere nidushyireho ingamba zo kuzamura ibikorwaremezo maze urebe ko abo bacuruzi bahava