Rutsiro: Barashimira Perezida Kagame ko impanuro ahora abagezaho zibubaka

Abaturage mu byiciro bitandukanye bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko impanuro ahora abagezaho zibasobanurira ibyiza byo kwigira no gukura amaboko mi mifuka zigenda zibateza imbere.

Babimutangarije mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kureba iterambere aka karere kagezeho, kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015.

Urugero ni abatuye ku Kirwa Cya bugarura bavuga ko babonye ireme ry’uburezi, nyuma y’uko bubakiwe amashuri abanza n’ayisumbuye, gushyikirizwa ingobyi y’ubwato ibafasha kugeza abarwayo kwa Muganga iciye mu Kivu no kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Mu izina ry’abaturage bo mu Karere ka Karongi ku Kirwa cya Bugarura, umwe mu baturage witwa Ntahomvukiye Claude yavuze ko ashimira Perezida Kagame akifuza ko yazemera agakomeza kuyobora u Rwanda.

Ntahomvukiye avuga ko igihe ikirwa cya Bugarura cyabereye nta muyobozi n’umwe wari warigeze acyitaho, agira ati, “Ntawundi muyobozi dushaka ko atuyobora, turashaka paul kagame, none se ntawundi wigeze ahageza n’ikinini ko nta n’uwigeze anahashyira n’icyumba cy’ishuri, ko nta n’uwigeze atwoherereza na buji?”

Dusabemariya odeta nawe ukorera muri Koperative ihinga ikawa cyahoze ari akarere ka Kayove, ashimira umukuru w’igihugu ko abatuye Musasa bumviye impanuro z’umukuru w’igihugu bagahinga kawa ubu bakaba bamaze kugera kuri za miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bagore ngo biteje imbere kuko we na bagenzi be 17 bagannye ibigo by’imari bakiyubakira uruganda rutonora kawa bakaba bizeye ko izagera ku mwanya mwiza ku kohereza hanze ikawa iryoshye.

Ku mugoroba umukuru w’igihugu aragirana ibiganiro n’abayobozi b’Intara y’i Burengerazuba, kuko agikomeje urugendo muri iri ntara byise ngo bikaba bigamije gusuzuma aho ibyo basezeranye kuva muri 2010 ubwo yiyamamazaga bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka